Umugore wanjye ambwira ko atwite, naramurebye ndamushimira – Umunyarwenya Arthur

Umunyarwenya Arthur Nkusi wamamaye nka Rutura, yavuze ko vuba aha we n’umugore we Fiona Muthoni Naringwa, bitegura kwakira imfura yabo, ndetse ko ubwo yabimenyaga ko umugore we atwite yamushimiye.

Nkusi Arthur, yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21 Werurwe ubwo yari mu birori byo kwizihiza imyaka ibiri ishize abakunzi b’urwenya bataramirwa mu bitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali.

Uyu munyarwenya yabitangarije umubare utari mutoya w’abari bateraniye muri Camp Kigali, ndetse ko yari yishimiye kubataramira nyuma y’uko yakiriye inkuru nziza yabwiwe n’umugore we ko atwite.

Yabanje kubivuga mu rwenya rwinshi avuga ko kwakira imfura ye, nawe abitegerezanyije amatsiko menshi yo kumenya ko ari muzima.

Ati: “Mbabwire, mbafitiye inkuru nshya, ntegereje kureba ko ndi muzima. Ubwo umugore wanjye yambwiraga ko atwite naramurebye ndamushimira.”

Uyu munyarwenya n’umugore we bagiye kwibaruka, nyuma y’imyaka hafi itatu bakoze ubukwe mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro muri Kanama ya 2021.

Imbaga y’abantu bari muri Camp Kigali yishimiye iyo nkuru nziza y’uyu munyarwenya nyuma y’uko benshi bibazaga niba amakuru babona ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri koko cyane ko ba nyir’ubwite bari batarabitangaza.

Fiona Muthoni Naringwa asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa ndetse yanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, anaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Arthur Nkusi na Fiona Muthoni batangiye kuvugwa mu rukundo rw’ibanga mu ntangiriro za 2018, gusa bose bagiye babihakana bemeza ko bahuzwa n’akazi bakorana.

Muri Mutarama ya 2021, ubwo Rutura yari yatumiwe mu kiganiro kuri Kiss FM ku munsi yizihizagaho isabukuru y’amavuko, tariki 22 Mutarama nibwo yemeye kumugaragaro ko akundana na Fiona Muthoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka