Menya amateka y’indirimbo ‘I Will Always Love You’ ya Dolly Parton

Ubusanzwe indirimbo ‘I Will Always Love You’ yanditswe bwa mbere mu mwaka 1973 ndetse inaririmbwa n’umuhanzikazi ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Country Music, Dolly Parton, ayandika agamije gusezera uwari umujyanama we Porter Wagoner, banakundanyeho ubwo yari agiye gutangira urugendo rwa muzika ku giti cye.

Dolly Parton afatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Country Music
Dolly Parton afatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Country Music

Umugoroba umwe mu 1973, ni bwo Dolly Parton yagize igitekerezo nk’umuhanzi wese maze aricara yandika indirimbo ebyiri zaje gukundwa cyane n’ubwo imwe muri zo bamwe batigeze bamenya ko yari iye bitewe n’amateka yayo.

Icyo gihe indirimbo ya mbere Dolly Parton yanditse yayise “Jolene”, ndetse yaje no kwitirira alubumu ye, ikaba yaranabaye indirimbo yakunzwe cyane ku isi inamuzamurira izina mu buryo bukomeye.

Indi ndirimbo ni “I Will Always Love You”, akaba yarayanditse mu 1973, ariko ijya hanze tariki 11 Werurwe 1974, gusa yaje kwamamara mu bundi buryo ndetse benshi ntibari bazi ko ari iye.

Imwe mu mpamvu zikomeye benshi batamenye ko iyi ndirimbo ‘I Will Always Love You’, ari iya Dolly Parton byatewe n’uko mu 1992 Whitney Houston nk’umuhanzikazi wari ukunzwe bikomeye mu njyana ya Pop yaje kuyisubiramo ndetse iherekeza filimi ye “The Bodyguard”, bituma iyi ndirimbo ikundwa cyane.

Iyi ndirimbo irimo gushima cyane, Dolly Parton muri rusange yayikoze agamije gushima Wagoner, no kumusezeraho kubera uburyo yamufashije bikomeye mu rugendo rwe muri muzika.

Mu 1964, ubwo Dolly Parton yari asoje amashuri yaje kwimukira I Nashville avuye mu burasirazuba bwa leta ya Tennessee, ndetse ubwo yari atangiye kuririmba agamije gushaka imibereho, yaje gutumirwa mu kiganiro kuri televiziyo na Porter Wagoner, wari icyamamare mu njyana ya country.

Dolly Parton yatumiwe muri icyo kiganiro ubwo hari hashize iminsi mike ashimwe n’umuhanzi Bill Phillips, ndetse bakorana indirimbo bise “Put it Off Until Tomorrow”.

Parton nyuma yo gutumirwa muri icyo kiganiro, ni bwo yaje gusinyishwa mu nzu ya Porter Wogner, ifasha abahanzi ndetse nyuma baza no gukundana.

Dolly Parton na Porter Wogner wahoze amufasha muri muzika ndetse banakundanyeho
Dolly Parton na Porter Wogner wahoze amufasha muri muzika ndetse banakundanyeho

Dally Parton ubwo yari amaze gufata umwanzuro wo gutandukana na Wogner, avuga ko yaje kumusanga mu biro bye, maze afata gitari amucurangira iyo ndirimbo. Ati: “Naririmbye iyo ndirimbo njyenyine mu biro bye, njyewe ubwange na gitari yanjye.”

Wogner ubwo yari amaze kumva indirimbo ‘I Will Always Love You’ ngo yazenze amarira mu maso ndetse abwira Dolly Parton ko iyo ari yo ndirimbo iruta izindi zose yanditse, ndetse amusaba ko mbere y’uko batandukana mu rugendo rwo kumufasha, yagenda ari uko amaze kuyimutunganyiriza.

Ni indirimbo ifatwa nk’uburyo bubabaje bwo gusezera ku mukunzi no kumubwira ko azahora amukunda iteka ryose nubwo Elvis Presley wari umwami w’indirimbo z’urukundo yashatse kuyisubiramo mu buryo bwe ariko Dolly Parton akamwangira.

Iyi ndirimbo ikimara kujya hanze yaje gukundwa icyo gihe ndetse inafasha Parton kubona amasezerano atandukanye mu bigo by’ubucuruzi, ndetse yaje no kuyobora inshuro ebyiri mu 1974 no mu 1982, urutonde rw’indirimbo zikunzwe mu njyana ya Country Music, “US Billboard Hot Country Songs Chart”.

Umuhanzi Elvis Presley wari icyamamare, ndetse agakundirwa indirimbo z’urukundo yifuje ko yasubiranamo iyo ndirimbo na Dolly Parton, gusa birangira bidakunze kuko Presley yifuzaga ko yahabwa igice cy’uburenganzira kuri iyo ndirimbo.

Dolly Parton nk’umuhanzi wari ugiye gutangira urugendo rwa muzika wenyine, ndetse akaba yari amaze gusa nk’aho izina rye rimaze kuzamuka, yasanze naramuka atanze igice cy’uburenganzira Presley kuri iyo ndirimbo, byarangira itamugiriye akamaro kurusha Presley wari umuhanzi wari ku rwego ruhambaye icyo gihe.

Dolly Parton avuga ko nyuma y’uko Elvis Presley amaze kumva indirimbo “I Will Always Love You’, yaramuhamagaye amubwira ko yayikunze ndetse yifuza ko bayisubiramo ndetse avuga ko yumvise ari ikintu gikomeye kimubayeho.

Parton yaramubwiye ati: “Ntiwakumva uburyo ibi binshishikaje. Iki nicyo kintu gikomeye kimbayeho nk’umwanditsi w’indirimbo.”

Gusa nubwo Dolly Parton yari yishimiye gusubiranamo iyo ndirimbo n’icyamamare Presley, byarangiye bitagezweho nyuma y’uko abwiwe ko agomba kubanza gutanga igice ku burenganzira bw’iyo ndirimbo.

Elvis Presley habuze gato ngo ashimute indirimbo ya Dolly Parton
Elvis Presley habuze gato ngo ashimute indirimbo ya Dolly Parton

Dolly Parton, avuga ko ijoro rimwe mbere y’uko bajya muri studio gutunganya iyo ndirimbo, Colonel Tom Parker ulwari ushinzwe ibikorwa bya Presley, yamuhamagaye amubwira ko Presley atari bwemere gufatwa amajwi keretse niyemera ko ari butange igice cy’uburenganzira kuri iyo ndirimbo.

Dolly Parton wari umuhanzi wigenga nyuma yo gutandukana na Porter Wogner, yahakaniye Presley nubwo yari icyamamare byari bigoranye ko hari umuhanzi nkawe wari uri gushakisha uburyo yakubaka izina wari kwitesha ayo mahirwe akamwangira ko bakorana.

Mu 2023, Dolly Parton bwo yari mu kiganiro gikorwa na DJ Howard Stern yavuze ko n’ubwo yabahakaniye akababwira ko atabikora, yaraye arira ijoro ryose, ndetse birumvikana bitewe no kuba yari yishimiye gusubiranamo iyo ndirimbo n’icyamamare nka Presley yabonaga ko yagira uruhare mu kumushyirira itafari ku rugendo rwe rwo gukora umuziki nk’umuhanzi wigenga.

N’ubwo Dolly Parton, yaje kwangira Presley kuyisubiramo, siko byagenze kuri Whitney Houston mu 1992 ndetse yanatangaje ko yashimishijwe bikomeye n’uburyo indirimbo ye yitaga iy’agahinda yaje gusubirwamo mu ijwi ryiza cyane rya Houston.

Parton yavuze ko ubwo yumvaga iyi ndirimbo “I Will Always Love You” yasubiwemo na Whitney Houston, icyo gihe yari atwaye imodoka ndetse byamurenze kugeza ubwo yari akoze impanuka abanza guhagarara ku ruhande kugirango ayumve neza kuko yasabwe n’amarangamutima.

Iyi ndirimbo ikimara gusubirwamo na Houston yahise yamamara ku isi yose, ndetse imara ibyumweru byinshi ari iya mbere ku ntonde za muzika nziza mu bihugu byinshi, yamaze kandi ibyumweru 14 kuri US Billboard. Yabaye indirimbo yamamaye cyane ku buryo mu 1994 yahawe igihembo ya ‘Best Record’ muri Grammy Awards.

Bivugwa ko iyi ndirimbo mu myaka y’1990 yinjirije Dolly Parton arenga miliyoni 10$ mu yavaga kuri iyi Houston yasubiyemo. Mu 2021, Parton yatangaje ko amwe mu mafaranga iyi ndirimbo yamwinjirije yaje kuyashyira mu bikorwa bifasha abirabira batuye mu gace ka Nashville mu kuzirikana Whitney Houston, witabye Imana mu 2012 afite imyaka 48.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka