Ibyo wamenya ku bitaramo Christopher, Platini P, n’Inyamibwa barimo bategura

Ibitaramo umuhanzi Christopher agiye gukorera muri Canada ahereye i Montreal, igitaramo cy’itorero Inyamibwa, n’igitaramo cya Platini P ni bimwe mu byo abakunzi b’imyidagaduro bahishiwe mu minsi iri imbere.

Ibitaramo bya Christopher Muneza muri Canada

Nyuma y’ibitaramo bitandukanye yakoreye i Burayi agasoreza umwaka wa 2023 i Burundi, Christopher agiye gukorera ibindi bitaramo muri Canada ahereye mu mujyi wa Montreal.

Christopher Muneza
Christopher Muneza

Ni ibitaramo yise ‘Christopher Muneza Canada Tour’ azakora mu kwezi kwa Gicurasi, akaba yatangaje ko azahera mu mujyi wa Montreal akazakurikizaho indi mijyi ya Canada.

Platini P yateguye igitaramo yise ‘Baba xperience’

Platini P urimo gutegura igitaramo cye cya mbere akoze ari wenyine kizaba tariki 30 Gicurasi, yavuze ko azatumira abana ba Jay Polly mu kwizihiza ubuzima bwe. Jay Polly wapfuye muri 2021 yari umwe mu bahanzi bari bakunzwe cyane cyane mu njyana ya HipHop.

Platini yavuze ko yatumiye abana ba Jay Polly mu rwego rwo kuzirikana akazi yakoze mu muziki. Iki gitaramo kizabera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali, kizitabirwa n’ibindi byamamare nka Knowless, Eddy Kenzo, Kenny Sol, Big Fizzo, Nel Ngabo n’abandi.

Inkuru ya 30: Igitaramo cy’Itorero Inyamibwa

Itorero Inyamibwa rimenyerewe mu guteza imbere imbyino z’umuco nyarwanda ririmo kwitegura igitaramo bize ‘Inkuru ya 30’ ku itariki 23 Werurwe 2024.

Itorero Inyamibwa ryitezweho kuzashimisha abazitabira igitaramo cyabo
Itorero Inyamibwa ryitezweho kuzashimisha abazitabira igitaramo cyabo

Iki gitaramo kizagaragaza urugendo rw’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, Abanyarwanda bakongera kugira ijambo. Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, avuga ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri BK Arena bashingiye ku mubare mwinshi bagize mu gitaramo ‘Urwejeje Imana’ bakoreye muri Camp Kigali, ku wa 19 Werurwe 2023 kuri ubu bakaba biteze kwakira abaruta abo bakiriye icyo gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka