Abantu bakwiye kubana igihe gito mbere y’uko bashyingiranwa – Umuhanzikazi Simi

Umuhanzikazi Simisola Bolatito Kosoko, uzwi ku izina rya Simi, yatangaje ko ashyigikiye ko mu gihe abantu bateganya gushyingiranwa nk’umugore n’umugabo, bari bakwiye kubanza bakabana igihe gito kugira ngo bibafashe kumenyana.

Simi ashyigikiye ko abantu bari bakwiye kubana igihe gito mbere yo gushyingiranwa
Simi ashyigikiye ko abantu bari bakwiye kubana igihe gito mbere yo gushyingiranwa

Uyu mugore wubashywe mu bahanzikazi bakomoka muri Nigeria, yabitangaje ubwo yagarukaga ku buzima bwe bw’urugo n’umugabo we Adekunle Gold na we usanzwe ari icyamamare muri muzika, bakaba bamaranye imyaka itanu.

Mu kiganiro “Tea With Tay”, yahishuye ko mbere yo gushyingiranwa na Adekunle Gold, igihe kinini yakundaga kukimara iwe mu rugo kuko biri mu byamufashije kumenya neza umugabo bazabana.

Yagize ati: “Najyaga njya kwa Adekunle Gold tukamarana igihe turi kumwe.”

Simi avuga ko atari ngombwa ko iki gitekerezo cye yacyumvikanaho n’abandi cyane cyane abanyamadini, ariko ahamya ko hari icyo byamufashije mbere yo gushyingiranwa na Adekunle Gold.

Simi yagize ati: “Birashoboka ko iki gitekerezo nshobora kutacyumvikanaho n’abanyamadini. Gusa ku bwanjye nibwira ko abantu mbere yo gushyingiranwa bari bakwiye kubana igihe gito. Ntekereza ko bigufasha kumenya umuntu neza kugeza mubanye.”

Simi akomeza ashimangira igitekerezo cye, avuga ko hari uburyo bigufasha kumenya umuntu imico n’imyitwarire ye, ukamenya niba akunda isuku, azi guteka, uko arara mu buriri, niba arara agona, ndetse n’iyo abyutse uko biba bimeze, bigatuma ubasha gutandukanya umuntu muhura rimwe na rimwe n’uwo ari we mu mibereho ye ya buri munsi.

Ati: “Iyo ubana n’umuntu uzi impande zose, nibwo uba umenya neza niba koko ushobora kubana na we ubuziraherezo. Abantu babarirwa muri za miliyoni bashyingiranywe batarabana. Ariko ku bwanjye nibwira ko ari igitekerezo cyiza kubana mbere y’uko mukora ubukwe. Ntabwo bigombera kumara igihe kirekire.”

Simi n'umugabo we Adekunle Gold bamaranye imyaka itanu bashyingiranywe
Simi n’umugabo we Adekunle Gold bamaranye imyaka itanu bashyingiranywe

Muri Mutarama 2019, uyu mugore w’imyaka 35 nibwo yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umuhanzi w’icyamamare Adekunle Kosoko uzwi nka [Adekunle cyangwa se AG Baby] ndetse muri Gicurasi 2020, baje kwibaruka imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

Simi wakunzwe mu ndirimbo nka Duke, Joromi, Jericho n’izindi, kugeza ubu we n’umugabo we Adekunle Gold bamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho batangaje ko bifuzaga guhindura ubuzima bwabo no kurushaho gukora umuziki wabo uri ku rwego mpuzamahanga.

Uru rugo rw’ibyamamare, Simi na Adekunle Gold, ubwo bizihizaga imyaka itanu bamaze bashyingiranywe, bashyize hanze indirimbo bise “Look What You Make Me Do”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ni ukwibeshya cyane.Kubera ko iyo abagabo benshi baryamanye n’umukobwa mbere,baramuhararukwa.Akaba atakimurongoye,ahubwo agafata undi bataryamanye,akaba ariwe yirongorera bagatera igikumwe.Ikindi kandi,gusambana ni icyaha gikomeye ku mana,kizabuza abantu benshi cyane kubona paradis.

rukundo yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Imana ibuzanya kuryamana mbere yo gusezerana.Biba ari ubusambanyi kandi ni icyaha.Urugero rwiza Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Yozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Mwibuke ko bagiye kwiyandikisha mu mategeko i Bethlehem.Byali nk’igikumwe.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi bahungu,barumuna ba Yezu bitwaga Yakobo,Yozefu,Simoni na Yuda.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).

masabo yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Kubana se ni ngombwa ko baryamana?

Joan yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka