Rutahizamu wa Police FC yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Police FC, Iyabivuze Osée, yasezeranye imbere y’amategeko na Niwemugeni Sandrine.

Iyabivuze yarahiriye kubana na Sandrine nk'umugabo n'umugore
Iyabivuze yarahiriye kubana na Sandrine nk’umugabo n’umugore

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022 mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rutunga mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyabivuze Osée yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2016 ubwo yakiniraga ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nibwo yerekeje mu ikipe ya Police FC ari na ho akiri kugeza ubu, bivuze ko amazemo imyaka igera kuri ine akinira iyi kipe y’abashinzwe umutekano ari nako anacishamo agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Aganira na Kigali Today ku bijyanye n’urukundo rwe na Niwemugeni, Iyabivuze yavuze ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2017.

Ati “Twajyaga tubonana cyane igihe yabaga ari mu biruhuko ari nabwo twahuje turakundana kugeza ubu aho twiyemeje kubana.”

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Ubukwe bwa Iyabivuze na Niwemugeni buteganyijwe tariki ya 5 Kamena muri uyu mwaka.

Muri 2019 ubwo Iyabivuze yari amaze gutsinda igitego APR FC mu mukino w'umwanya wa gatatu mu irushanwa ry'AGACIRO
Muri 2019 ubwo Iyabivuze yari amaze gutsinda igitego APR FC mu mukino w’umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’AGACIRO
Iyabivuze asanzwe ari n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi. Aha yari mu myitozo na Ruboneka Jean Bosco
Iyabivuze asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi. Aha yari mu myitozo na Ruboneka Jean Bosco

Amafoto yo gusezerana mu mategeko: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko ijambo ryayo rivuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.

gatare yanditse ku itariki ya: 22-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka