Nishimiye gusinyira ikipe ikomeye - Gabriel Jesus waguzwe na Arsenal

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu, Gabriel Jesus wakiniraga Manchester City, bikaba byatangajwe ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, uwo mukinnyi akaba yishimiye kujya mu ikipe ikomeye.

Gabriel Jesus agiye kongere gutozwa na Mikel Arteta
Gabriel Jesus agiye kongere gutozwa na Mikel Arteta

Uwo musore w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Brazil, yaguzwe miliyoni 50 z’Amapawundi maze asinyira Arsenal amasezeramo y’imyaka 5, akazageza muri 2027 ayikinira.

Nyuma yo gusinyira Arsenal, Gabriel Jesus yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe ikomeye kandi ko azatanga ibyo ashoboye.

Yagize ati "Nishimiye gusinyira iyi kipe ikomeye, kuva ku munsi wa mbere namenya ko nshobora gukinira Arsenal narishimye. Nje hano kugira ngo mfashe, nige, ngerageze no gukora ibyiza nshoboye."

Gabriel Jesus wagiye muri Arsenal
Gabriel Jesus wagiye muri Arsenal

Gabriel Jesus yageze mu ikipe ya Manchester City mu mwaka wa 2017, kuri ubu akaba ayivuyemo ayikiniye imikino 233 atsinze ibitego 95 n’imipira 37 ivamo ibitego yatanze, mu gihe yatwaye ibikombe 10 birimo shampiyona y’u Bwongereza inshuro enye (4).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka