Impinduka mu irushanwa rya UEFA Champions League kuva mu mwaka wa 2024-2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’i Burayi yakoze impinduka mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (UEFA Champions League) zirimo kongera amakipe akaba 36 ndetse n’uburyo bw’imikinire bukaba bwahindutse.

UEFA Champions League yakozwemo impinduka
UEFA Champions League yakozwemo impinduka

Izi mpinduka UEFA yari yazishyize ahagaragara muri Mata 2021 ariko zemezwa bidasubirwaho tariki 10 Gicurasi 2022. Muri izi mpinduka harimo kuba amakipe yariyongereye mu mubare ava kuri 32 yari amaze imyaka 14 ari yo yitabira icyiciro cy’amatsinda, agera kuri 36.

Amakipe ane aziyongeramo ate?

Iyi myanya ine iziyongeraho izahabwa ibihugu bitandukanye hagendewe ku buryo za shampiyona zabyo zihagaze. Umwanya wa mbere uzagenerwa ikipe izaba yabaye iya gatatu mu gihugu kizarangiza umwaka w’imikino wa 2023-2024 shampiyona yacyo iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’ubukomere bwa za shampiyona z’i Burayi mu gihe undi mwanya wa kabiri uzahabwa ikindi gihugu cyikongera amakipe asohoka akaba ane mu gihe cyatangaga atatu cyangwa akaba atanu mu gihe cyatangaga ane.

Imyanya ibiri ya nyuma izahabwa shampiyona ebyiri zizasoza umwaka w’imikino wa 2023-2024 ziri mu myanya ibiri ya mbere ku rutonde rw’izikomeye hagendewe ku rutonde rwa UEFA. Kubona amanota kuri shampiyona biterwa n’uko amakipe ahagarariye buri gihugu yitwara mu marushanwa aba yitabiriye ku mugabane w’i Burayi kuko buri mukino ikipe itsinze shampiyona ibarirwa amanota abiri mu gihe uwo inganyije habarwa inota rimwe.

Kuva mu mwaka w'imikino wa 2024-2025 UEFA Champions League izajya ikinwa n'amakipe 36 mu cyiciro cyari gisanzwe kizwi nk'amatsinda ariko noneho gikinwe mu buryo bwo kubara amanota hakorwe urutonde rusange
Kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 UEFA Champions League izajya ikinwa n’amakipe 36 mu cyiciro cyari gisanzwe kizwi nk’amatsinda ariko noneho gikinwe mu buryo bwo kubara amanota hakorwe urutonde rusange

Aha ni ho ibihugu nk’u Bwongereza bishobora kungukira bikazohereza amakipe atanu muri UEFA Champions League ariko byose bikaba bizanagenwa n’uko amakipe yabo ari mu marushanwa arimo Champions League(Arsenal na Man City), Europa League(Liverpool, Brighton, Westham United) ndetse na Conference League (Aston Villa) 2023-2024 azaba yitwaye ari byo bizaha iyi shampiyona amanota menshi dore ko kugira amakipe menshi bizamura amahirwe. Kugeza uyu munsi shampiyona y’u Bwongereza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 14,625, u Budage ku mwanya wa kabiri n’amanota 15,500 mu gihe u Butaliyani aribwo bwa mbere n’amanota 16,571 gusa nko muri Champions League iki gihugu cyikaba nta kipe gisigaranyemo.

Amatsinda yavuyeho, ni ugukina nk’abakina shampiyona habarwa amanota

Kuva mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 ntabwo irushanwa rya UEFA Champions League rizongera gukinirwa mu matsinda ahubwo buri kipe izajya ikina n’amakipe umunani(8) atandukanye aho izajya ikina imikino ine n’amakipe atandukanye mu rugo ikanakinira indi ine hanze n’andi makipe atandukanye nyuma hakabarwa amanota yagize. Ibi bivuze ko uko byabaga bimeze ikipe igakina n’amakipe atatu imikino ibanza n’iyo kwishyura bivuyeho ahubwo izajya ikina n’ikipe imwe inshuro imwe gusa.

Amakipe azajya agera muri 1/8 gute?

Ubusanzwe amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo yageraga muri 1/8 cy’irangiza ariko kuri iyi nshuro kuko hazajya habarwa amanota, amakipe umunani ya mbere ni yo azajya ahita abona itike by’ako kanya, andi makipe kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku ikipe ya 24 azajya akina imikino ya kamarampaka yishakemo andi makipe umunani akomeza yihuze na ya yandi umunani yakomeje mbere abe 16 ahite atangira gukuranwamo muri 1/8 mu gihe ikipe zabaye kuva ku mwanya wa 25 kugeza kuri 36 zizajya zihita zisezererwa.

Hazajya hifashishwa mudasobwa muri tombola kubera imikino myinshi

Ubusanzwe tombola yakorwaga mu buryo twakwita gakondo bwo gukoresha intoki ariko nyuma yo kongera amakipe no guhindura uburyo bw’imikinire ndetse no kwiyongera kw’imikino, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi yasanze ubu buryo ari bwo bukomeje gukoreshwa tombola ya Champions League yonyine yajya itwara hagati y’amasaha atatu ndetse n’amasaha ane bigasaba udupira 900. Nyuma yo kubona ibi, hatekerejwe ubundi buryo bwo gukoresha aho bahisemo kwifashisha ikoranabunga bagakoresha mudasobwa yabunganira. Nubwo hafashwe ubu buryo ariko ntabwo bivuze ko uburyo gakondo bw’intoki buzavaho ahubwo byose bizakoreshwa ariko uruhare runini rugirwe na mudasobwa.

Urugero:

Umuntu ashobora gufata agapira akazamura ikipe noneho mudasobwa ikaba yo yakoreshwa mu gutombora amakipe umunani ikipe yazamuwe izahura na yo.

UEFA ivuga ko iri gukorana na kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Bwongereza mu gukora porogaramu ya mudasobwa izajya yifashishwa muri tombola ndetse bakanakora indi porogaramu yajya ihora iri hafi ikaba yakwifashishwa mu gihe hagize ikitagenda neza mu buryo bwa mbere.

Imikino izajya ikinwa ryari?

Imikino yo guhura hagati y’amakipe yose izajya ikinwa hagati y’ukwezi kwa Nzeri ndetse na Mutarama y’umwaka ukurikiraho yaba muri Champions League ndetse na UEFA Europa League na yo ikazajya yitabirwa n’amakipe 36 aho na ho buri kipe izajya ikina imikino umunani n’amakipe umunani atandukanye. Aya marushanwa uko ari abiri yiyongeraho irushanwa rya UEFA Conference League aho ryo rizajya rikinwa hagati ya Nzeri n’Ukuboza aho buri kipe izajya ikina imikino itandatu n’amakipe atandatu atandukanye.

Champions League ifite umwihariko ku minsi

Nk’uko bisanzwe, iri rushanwa rya mbere rikunzwe mu yahuza amakipe (Clubs) ku Isi, rikinwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu, gusa muri ubu buryo bushya haziyongeraho umunsi wo ku wa Kane ndetse rijye rikinwa kuri iyo minsi, rinahabwe icyumweru cyaryo cyihariye rikinwamo ryonyine, bitandukanye n’uko byari bimeze aho ryakinwaga mu cyumweru kimwe na Europa League ndetse na Conference League zakinwaga ku wa Kane.

Ntabwo ari Champions League gusa yahinduwe kuko na Europa League na Conference League zakozwemo impinduka
Ntabwo ari Champions League gusa yahinduwe kuko na Europa League na Conference League zakozwemo impinduka

Ayo marushanwa abiri asigaye ntabwo azongera kuba mu cyumweru kimwe na UEFA Champions League ahubwo na yo azaharirwa icyumweru cyayo gusa yo azajya akinwa mu cyumweru kimwe yose aho Europa League izajya ikinwa ku wa Gatatu no ku wa Kane naho Conference League ikinwe ku wa Kane gusa.

Umunsi wa nyuma w’imikino y’ibanze muri UEFA Champions League, imikino yose izajya ikinirwa umunsi umwe, bimere gutyo no muri Europa League na Conference League.

Urugendo rwa Champions League mu mwaka wa 2024-2025 izaba iri gukinwa ku nshuro ya 70 mu mateka ikaba ku nshuro ya 33 kuva yahabwa iri zina, ruzatangirira mu byiciro byo hasi muri Nyakanga 2024 ariko itariki izaba ihanzwe amaso ni 29 Kanama 2024 aho aribwo hazaba tombola y’aya makipe 36 azaba ari muri iki cyiciro kizaba cyarahoze cyitwa amatsinda. Imikino ya mbere izakinwa tariki 17,18 na 19 Nzeri 2024 mu gihe umukino wa nyuma w’uwo mwaka w’imikino uzakinwa tariki 31 Gicurasi 2025 ukabera Fußball Arena München mu Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka