FERWAFA yamenyesheje ingamba nshya amakipe yifuzaga gukinira ku itara

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko ubu amakipe atacyemerewe guhindura amasaha n’umunsi w’imikino usibye igihe habaye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994

Mu gihe amakipe atandukanye yari amaze iminsi asaba guhindurirwa amasaha n’iminsi y’imikino rimwe na rimwe akanabyemererwa kubera impamvu zitandukanye, ubu FERWAFA yamaze gutangaza ko habaye impinduka.

Amakipe ntazongera koroherwa no gusaba gukinira ku itara
Amakipe ntazongera koroherwa no gusaba gukinira ku itara

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, yabamenyesheje ko ubu ari FERWAFA yonyine yemerewe guhindura imikino, naho amakipe ashaka gukina Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akazana ibaruwa igaragaza ko babyumvikanye n’ikipe bazakina.

FERWAFA yavuze ko kandi ikindi gishobora gutuma imikino ihinduka ari igihe hari impamvu zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, cyangwa se izindi gahunda z’ubuyobozi bw’igihugu.

Iri tangazo rije nyuma y’aho ubwo hamaraga gutangaza gahunda ya ½ mu gikombe cy’Amahoro, aho imikino yose izaba mu mibyizi ku i Saa Cyenda z’amanywa, aho hari amakipe yari yifuje gusaba ko imikino yayo yimurwa igashyirwa Saa kumi n’ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ferwafa bwoba.fc

Sinshaka yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka