AS Kigali na Espoir FC zananiwe gutsindira mu rugo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 yakomeje hakinwa imikino ibiri y’umunsi wa 28 yaranzwe no kunganya mu mikino yose.

AS Kigali
AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yanganyije n’ikipe ya Bugesera FC kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo 0-0.

Mu wundi mukino wabaye uyu munsi, ikipe ya Espoir FC mu Karere ka Rusizi yahanganyirije na Marine FC igitego 1-1. Ibitego byatsinzwe na Isaa Akor watsindiye Espoir FC kuri penaliti ku munota wa 51 ndetse na Mugiraneza Frodouard watsindiye Marine FC ku munota wa 84. Espoir FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 34 mu gihe Marine FC yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 34.

Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru aho ikipe ya Gasogi United yakira Musanze FC saa sita n’igice ,Rayon Sports yakire Etincelles FC saa cyenda. Imikino yombi irabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu Rutsiro FC irwana no kutamanuka yakira Police FC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka