Amavubi yanganyije na Botswana, umutoza wayo avuga ko umukino wari mubi

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyije na Botswana 0-0 mu mukino wa gicuti wabereye muri Madagascar, umutoza Frank Spittler w’Amavubi avuga ko umukino wari mubi, ariko ko bagize amahirwe.

Wari umukino uri mu rwego rw’igihe kiba cyaragenwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ko amakipe y’ibihugu atandukanye akina hagati yayo.

Mu bakinnyi umutoza Frank Spittler yari yabanje mu kibuga, nta mpinduka yari yakoze cyane ugereranyije n’iyo wakwita ikipe ye ya mbere uretse hagati mu kibuga yazanye Rubanguka Steve ahamagaye ku nshuro ya mbere kuva yatangira gutoza Amavubi.

Igice cya mbere cyarangiye ku mpande zombi nta kipe ibashije kureba mu izamu yewe n’amahirwe yabonetse adahambaye. Imibare yacyo igaragaza ko Botswana ibintu byinshi yari ifite ari amakosa kuko yari imaze gukora atandatu ndetse n’ikarita imwe y’umuhondo kongeraho kurarira inshuro ebyiri ndetse na koruneri imwe.

Amavubi na yo ariko ntabwo byari byiza dore ko yarangije igice cya mbere asimbuje ku munota wa 33 havamo Rubanguka Steve hajyamo Mugisha Bonheur, naho Tuyisenge Arsene asimbura Byiringiro Lague. Amavubi na yo imibare myinshi mu gice cya mbere yabaye amakosa ane yakoze, icyakora yo abona koruneri ebyiri ndetse anagerageza amashoti abiri muri rusange.

Mu gice cya kabiri umutoza w’Amavubi yakomeje gutanga amahirwe ku bakinnyi ashakisha aho umusaruro wava, akuramo Nshuti Innocent ashyiramo Gitego Arthur, Iraguha Hadji asimbura Mugisha Gilbert, Hakim Sahabo asimbura Muhire Kevin mu gihe Niyonzima Olivier Seif yasimbuye kapiteni Djihad Bizimana. Izi mpinduka ariko na zo nta musaruro zatanze ku mutoza Frank Spittler ngo abe yabona intsinzi, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Nubwo umukino wari mubi, Umutoza w’Amavubi hari ibyiza yabonyemo

Umudage Frank Spittler utoza Amavubi yavuze ko nubwo umukino utari mwiza ariko hari ibyiza yabonyemo birimo n’amahirwe yashoboraga kuvamo igitego.

Yagize ati "Umusaruro ni mwiza ariko umukino wari mubi, nzi impamvu yabiteye kuko abakinnyi benshi bashya baje mu ikipe ndetse n’abakinnyi batari hamwe natwe, bagize iminsi ibiri,itatu. Nubwo umukino utari mwiza ariko kuri twe twagize amahirwe menshi twari gutsinda."

Amavubi azakina undi mukino wa gicuti tariki 25 Werurwe 2024 aho azakina na Madagascar.

Rutahizamu Nshuti Innocent ubwo yageragezaga gutwara umupira umukinnyi wa Botswana
Rutahizamu Nshuti Innocent ubwo yageragezaga gutwara umupira umukinnyi wa Botswana
Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports
Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports
Myugariro Fitina Omborenga agerageza gutanga umupira
Myugariro Fitina Omborenga agerageza gutanga umupira
Rubanguka Steve yakinnye iminota 33 ahita ava mu kibuga
Rubanguka Steve yakinnye iminota 33 ahita ava mu kibuga
Kapiteni Djihad Bizimana wari uyoboye hagati mu kibuga
Kapiteni Djihad Bizimana wari uyoboye hagati mu kibuga
Tuyisenge Arsene yahawe amahirwe yinjira asimbuye Byiringiro Lague mu gice cya mbere
Tuyisenge Arsene yahawe amahirwe yinjira asimbuye Byiringiro Lague mu gice cya mbere
Abakinnyi b'Amavubi babanje mu kibuga
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka