Amavubi azahera i Maputo ahite yakira Senegal- Gahunda yose irambuye

Nyuma ya tombola yaraye ibaye igaragaza uko amakipe agabanyije mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, hagaragajwe n’ingengabihe y’imikino

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaraye yisanze mu itsinda ririmo Senegal ifite iki gikombe giheruka, ikipe ya Benin ndetse na Mozambique bari kumwe mu itsinda hashakishwa itike y’igikombe cya Afurika giheruka.

Ubwo Senegal iheruka gukina n'Amavubi kuri Stade Amahoro, tariki 28/05/2016
Ubwo Senegal iheruka gukina n’Amavubi kuri Stade Amahoro, tariki 28/05/2016

Ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara na CAF, u Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Mozambique mu mukino uzabera I Maputo, rukurikizeho guhita rwakira ikipe y’igihugu ya Senegal mu mikino iteganyijwe hagati y’itariki 30/05 na 14/06/2022.

u Rwanda ruzakira Senegal ku munsi wa kabiri w'amajonjora
u Rwanda ruzakira Senegal ku munsi wa kabiri w’amajonjora

Gahunda irambuye ku mikino y’Amavubi

Umunsi wa mbere n’uwa kabiri: 30/05-14/06/2022

Umunsi wa mbere: Mozambique vs Rwanda
Umunsi wa 2: Rwanda vs Senegal

Umunsi wa 3&4: 19-27/09/2022

Umunsi wa 3: Benin vs Rwanda
Umunsi wa 4: Rwanda vs Benin

Umunsi wa 5&6: 20-28/03/2023

Umunsi wa 5: Rwanda vs Mozambique
Umunsi wa 6: Senegal vs Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nk,abanyarwanda twese twifurije ikipe yacu amavubi intsinzi.

Nitwa Bizgmana j.m.vianney yanditse ku itariki ya: 20-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka