#AFCON2023: Menya byinshi ku makipe ari kumwe n’u Rwanda mu gushaka itike

Ku itariki ya 19 Mata 2022, nibwo habaye tombola y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2023 aho u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 12 hamwe na Senegal, Benin na Mozambique. Imikino ya mbere yo gushakisha itike yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 01 Kamena 2022. U Rwanda rurakina umukino wa mbere w’itsinda ryarwo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Kamena 2022.

Mu makipe 3 u Rwanda rwatomboye, nta kipe n’imwe irimo rutari rwahura na yo nibura umukino umwe kuko yose bakinnye.

Rwanda na Mozambique

Ikipe y’Igihugu Amavubi mu makipe yatomboye harimo ikipe y’Igihugu ya Mozambique. Mozambique n’u Rwanda ntabwo ari ubwa mbere bahuriye mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika kuko ubwo hashakishwaga itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 nabwo aya makipe yari kumwe mu itsinda.

Meddie Kagere yari ahanganye n'abakinnyi ba Mozambique
Meddie Kagere yari ahanganye n’abakinnyi ba Mozambique

Umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Mozambique wabereye i Maputo maze Mozambique itsinda u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wabaye tariki 14 Nzeri 2019. Umukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo u Rwanda rutsinda Mozambique igitego 1-0 cyatsinzwe na Byiringiro Lague tariki 24 Werurwe 2021. Icyo gihe amakipe yombi yavuye mu itsinda yari arimo akurikirana dore ko u Rwanda rwarivuyemo rufite amanota 6 ku mwanya wa gatatu mu gihe Mozambique yabaye iya kane n’amanota 4. Muri rusange u Rwanda na Mozambique bimaze gukina imikino ine(4) aho buri kipe yatsinze indi imikino ibiri(2).

Rwanda na Benin

Ikipe y’Igihugu ya Benin kugeza ubu iri ku mwanya wa 84 ku isi ikaba iya 17 muri Afurika. Iyi kipe ntabwo ari ku nshuro ya mbere igiye guhura n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kuko ubwo hashakishwaga itike y’igikombe cy’isi cya 2014 amakipe yombi yari kumwe mu itsinda.

U Rwanda na Benin bahuye imikino ibiri aho mu mukino wa mbere wabereye i Kigali tariki 10 Kamena 2012 Benin yanganyije n’Amavubi igitego 1-1 naho mu mukino wo kwishyura wabereye muri Benin u Rwanda ruhatsindirwa ibitego 2-0.

Rwanda na Senegal

Nta mateka menshi mu kibuga ari hagati y’u Rwanda n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya mbere muri Afurika, Senegal, iheruka no kwegukana igikombe cya Afurika cya 2021. N’ubwo bimeze gutyo ariko amakipe yombi amaze guhura inshuro imwe(1) ahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade Amahoro i Remera tariki 28 Gicurasi 2016 maze Senegel itsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 icyo gihe byatsinzwe na Mame Bilam Diouf ndetse na Sankare.

Mozambique irahura n'u Rwanda ku nshuro ya gatanu
Mozambique irahura n’u Rwanda ku nshuro ya gatanu

Umukino wa mbere w’u Rwanda na Mozambique utegerejwe ku isaha ya saa kumi n’ebyiri. Urabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu gihe umukino wa kabiri Amavubi azasura Senegal tariki ya 7 Kamena 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka