Abakinnyi bavuye i Burayi baje no mu rwego rw’imiyoborere myiza

Itsinda ry’abakinnyi b’abanyarwanda 16 babigize umwuga bakina ku mugabane w’Uburayi baje mu Rwanda ngo si umupira ubazanye wonyine ahubwo u Rwanda ruzaboneraho gutanga ubutumwa bw’imiyoborere myiza binyuze muri abo bakinnyi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Munisiteri ya Siporo, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Professor Shyaka Anastase, yasobanuye ko kuza kw’abo bakinnyi mu Rwanda ari amahirwe kuko bazafasha u Rwanda kujyana isura nziza yarwo mu mahanga kandi ngo kuza kwabo byanahuriranye n’icyumweru cy’imiyoborere mu Rwanda.

Yagize ati “Kuba aba bakinnyi baje mu Rwanda ni byiza cyane kuko no mu mikino bazakina hano mu Rwanda tuzaboneraho gutanga ubutumwa. Hari abantu benshi bakunda umupira w’amaguru ku buryo byanze bikunze bazaza kureba uko abo bakinnyi bavuye i Burayi bakina, bikazatuma tuboneraho gutanga ubutumwa bw’imiyoborere myiza.

Professor Shyaka kandi avuga ko mu gihe bari mu Rwanda bazatemberezwa, bagasobanurirwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose bishingiye ku miyoborere myiza, ku buryo nibanasubira i Burayi bazagenda bagaragaza isura nziza y’u Rwanda mu mahanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Kalisa Edward, yavuze ko u Rwanda rwari rwifuje ko abo bakinnyi banitabira inama y’umushikirano iherutse kubera mu Rwanda kugirango nabo basobanukirwe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka ariko kubera ibibazo by’ingendo n’amakipe bakinamo adahita abarekura, byatumye iyo nama irangira bataraza.

Professor Shyaka yavuze ko buri gihe Minisiteri ndetse n’ibigo bya Leta bifatanya mu bikorwa byose bigaragaramo inyungu ku mpande zose akaba ariyo mpamvu imiyoborere yahujwe n’imikino.

Abakinnyi baturutse i Burayi bazakina umikino wa gicuti na APR FC kuwa gatandatu. Tariki 26/12/2011 bazakina n’ikipe y’igihugu mu rwego rwo gufasha umutoza w’ikipe y’igihugu kureba abakinnyi beza muri bo azitabaza mu mukino Amavubi azakina mu minsi iri imbere.

Mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’imiyoborere, imikino yose izakinwa n’abo bakinnyi bavuye i Burayi yiswe ‘Governance matches” (Imikino y’imiyoborere)

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka