Abakinnyi ba AS Kigali banze gukora imyitozo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali banze gukora imyitozo kubera ko ngo bamaze amezi ane badahembwa.

Abakinnyi ba AS Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko batazongera gukora imyitozo batari bahembwa
Abakinnyi ba AS Kigali bamenyesheje ubuyobozi ko batazongera gukora imyitozo batari bahembwa

Ni imyitozo yari iteganyijwe gutangira saa mbili za mu gitondo ikaba yari iya mbere kuva tariki ya 8 Werurwe 2024 ubwo AS Kigali yakinaga umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona yatsinzemo Musanze FC 1-0. Amakuru Kigali Today yabonye ni uko abakinnyi nyuma y’uyu mukino babwiye ubuyobozi ko nubwo hari hagiyemo akaruhuko k’ikipe y’Igihugu ariko batazongera gukora imyitozo mu gihe batari bahembwa.

Nyuma y’uko abakinnyi bavuze ko batazakora imyitozo, ubuyobozi bwahisemo kubaha akaruhuko ngo barebe ko amafaranga yazaba yabonetse. Ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024 umutoza Guy Bukasa abinyujije mu itsinda rya Whatsaap ahuriramo n’abakinnyi, yabamenyesheje ko basubukura imyitozo kuri uyu wa Gatanu bityo ko basabwe kuyitabira.

Ibikoresho by'imyitozo byashyizwe mu kibuga ariko abakinnyi barabura
Ibikoresho by’imyitozo byashyizwe mu kibuga ariko abakinnyi barabura

Nk’uko bari babimenyesheje ko batazakora imyitozo batari bahembwa, nyuma yo kumenyeshwa ko hari imyitozo, muri iki gitondo abakinnyi bahise bavuga ko batiteguye kuyizamo mu gihe ibyo bifuza bitari byashyirwa mu bikorwa. Ibi ni ko byagenze kuko muri iki gitondo abandi bakozi b’ikipe bagiye kuri Kigali Pelé Stadium banahageza ibikoresho ariko babura umukinnyi n’umwe waza mu myitozo kugeza ubwo ibikoresho byari byashyizwe mu kibuga bitangira gukurwa mu kibuga.

Abakinnyi bamaze amezi hafi ane badahembwa

Kugeza muri iki 1/2 cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 abakinnyi ba AS Kigali baberewemo ibirarane by’amezi atatu(3) batazi uko umushahara umera kuko baheruka kuwukoraho mu Ukuboza 2023, icyo gihe nabwo ariko aba bakinnyi bahembwaga ukwezi k’Ugushyingo 2023.

Ibi bisobanuye ko imishahara baberewemo ari Ukuboza 2023, Mutarama na Gashyantare 2024 ariko nanone hakaba harimo n’ababemerewemo ibirarane by’amezi ane, hakongerwaho n’ukwezi kwa Werurwe bavuga ko batizeye ko nako bazahemberwa igihe, bityo hakaba hari abagera mu mezi atanu ndetse n’ane.

Abakinnyi batunzwe n’agahimbazamusyi

Nubwo bamaze amezi ane badahembwa, abakinnyi bamaze igihe batunzwe n’agahimbazamusyi bahabwa iyo batsinze umukino ariko na ko ni ako bagenewe na Shema Fabrice wahoze ari Perezida wayo aho yabakuye ku gahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw bahabwa ku mukino batsinze agakuba kane kuri ubu bakaba bahabwa ibihumbi 120 Frw ariko Umujyi wa Kigali wo ugakomeza kubazwa ibijyanye n’umushahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka