Abafana ba Bugesera FC bari bakubise umusifuzi akizwa na polisi

Tariki 27/11/2011, bamwe mu baturage bari bitabiriye kureba umukino wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Unity FC zo mu cyiciro cya kabiri bari bakubise umusifuzi w’umukino batishimiye imisifurire kuko bavuga ko yibye ikipe yabo iminota igera kuri 17.

Dukuzimana John, umufana wa Bugesera FC, avuga ko impamvu bari bagiye gukubita umusifuzi ari uko batishimiye imisifurire kuko yabogamiye cyane ku ikipe ya Unity.

Ati “iminota igera kuri igera kuri 17 yose umupira wahagaze umuzamu wa Unity avurwa ntabwo yayishyizeho. Polisi iramudukijije naho ubundi twari kumwereka kuko niwe utumye ikipe yacu itahana inota rimwe”.

Kapiteni w’ikipe ya Bugesera FC, Mucyo Jean Claude, nawe avuga ko batishimiye imisifurire kuko yabogamiye ku ikipe ya Unity. Ati “imisifurire nk’iyi ntaho yageza umupira w’amaguru mu Rwanda kuko iragayisha abayobozi ba Ferwafa”.

Uyu mukino wararangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe. Hakaba hari ku munsi wa mbere washampiyona y’icyiciro cya kabiri. Ku munsi wa kabiri Bugesera FC ikazajya gusura Gasabo FC, umukino uzabera ku kibuga cya Ferwafa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza ko mutugezaho amakuru yo mucyiciro cya kabiri kuko arakenewe.
Ariko umusifuzi niba yarakoze amakosa ahanwe by’intangarugero kuko turashaka abasifuzi b’inyangamugayo.

Dukuze Innocent yanditse ku itariki ya: 30-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka