Patriots BBC yasinyishije Umunya-Serbia Nikola Scekic

Ikipe ya Patriots Basketball Club ikomeje urugendo rwo kwiyubaka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yasinyishije Nikola Scekic ukomoka mu gihugu cya Serbia.

Nikola Sceskic agikina muri MBK Handlova
Nikola Sceskic agikina muri MBK Handlova

Ibi ikipe ya Patriots BBC yabishyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2023, nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze iminsi mu Rwanda ari mu biganiro na Patriots BBC.

Nikola Scekic w’imyaka 28 ufite metero ebyiri na santimetero 19(2.18m), asanzwe ari umukinnyi ukina imbere yataka ndetse akanazibira, bizwi nka (Pivot), yanyuze mu makipe atandukanye arimo New Mexico, South Florida, KK Vrsac, CRN Dream Struga yo muri Macedonia, BK Decin yo muri Czech Republic, MBK Handlova yo muri Slovakia, ndetse na KK Zdavlje ibarizwa muri Serbia mu gihugu akomokamo.

Patriots ni ikipe ikomeje kwiyuba, by’umwihariko muri izi ntagiriro za shampiyona igeze ku musi wayo wa 14, kuko Nikola Scekic aje yiyongera kuri Gasana Kenneth wagarutse muri iyi kipe uyu mwaka, Kamdoh Frank, William Perry ndetse n’abandi.

Nilola Scekic ukomoka muri Serebia akina nka Pivot
Nilola Scekic ukomoka muri Serebia akina nka Pivot

Patriots ni ikipe isanzwe yitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba ari yo kipe yitabiriye imikino ya BAL bwa mbere, ikaba ifite umukino na REG BBC kuri uyu wa gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka