Basketball: APR na Patriots zitwaye neza, REG BBC itakaza umukino wayo wa mbere

Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, amakipe ya APR na Patriots yitwaye neza, REG BBC itakaza umukino wayo wa mbere.

Umunya-Seribiya Scekic Nikola (uzamuye amaboko) yacungiraga hafi Pitchou Manga umukongomani ukinira REG BBC
Umunya-Seribiya Scekic Nikola (uzamuye amaboko) yacungiraga hafi Pitchou Manga umukongomani ukinira REG BBC

Mu mukino wabanjirije iyindi, ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Kigali Titans amanota 92-71.

Muri uyu mukino APR BBC isa n’aho yihariye uduce twose twawo, kuko usibye agace ka mbere kegukanywe na Titans ku manota 20 kuri 13 ya APR BBC, utundi twose twihariwe na APR BBC ndetse ihita inegukana umukino ityo.

Ikipe ya Kigali Titans kugeza magingo aya ntirabona intsinzi iyo ari yo yose.

Hakurikiyeho umukino wari utegerejwe na benshi, hagati y’ikipe ya Patriots na REG BBC zombi zagiye gukina uyu mukino nta n’imwe iratakaza umukino n’umwe kuva shampiyona yatangira.

Aya makipe yombi yariyubatse ku buryo bugaragara, yaba ku ruhande rwa Patriots BBC yari yarongeyemo abakinnyi nka Perry William Kiah, Kenneth Gasana ndetse n’umunya-Serbia Scekic Nikola.

Shyaka Olivier wa REG BBC agerageza gutsinda amanota 3
Shyaka Olivier wa REG BBC agerageza gutsinda amanota 3

Ku ruhande rwa REG BBC yo yongeyemo abakinnyi nka Gray Kendall, Mukama Jean Victor, Mukengerwa Benjamin wahoze akinira iyi kipe hambere, ndetse n’Umunyamerika Antino Alvalezes Jackson.

Ku bwiganze bw’abafana benshi wabonaga bari inyuma ya Patriots BBC, byayihesheje kwegukana agace ka mbere n’amanota 22 kuri 15 ya REG BBC.

Mu gace ka kabiri, abasore b’umutoza Mushumba Charles wa REG BBC, binjiye mu mukino barwana kugabanya ikinyuranyo ndetse no gushaka uburyo bayoboramo umukino.

Nubwo kuyobora umukino muri rusange bitabakundiye, ariko begukanye agace ka kabiri n’amanota 19 kuri 16 ya Patriots, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 38 ya Patriots kuri 34 ya REG BBC.

Gasana Kenneth ukinira Patriots ni umwe mu bakinnyi baba bacungirwa hafi
Gasana Kenneth ukinira Patriots ni umwe mu bakinnyi baba bacungirwa hafi

Agace ka gatatu ntikoroheye na gato REG BBC, kuko na ko kaje kwegukanwa na Patriots BBC ku manota 21 kuri 14 ya REG BBC.

Mu gace ka gatatu, Patriots yakomeje gukora ibishoboka byose ngo igume imbere, gusa yakomeje kotswa igitutu ndetse n’ikimyuranyo cy’amanota yari yashyize hagati yayo na REG cyagabanutse kiva ku manota 10 kigera ku manota 5.

Aka gace karangiye kegukanywe na REG BBC ku manota 19 kuri 14 ya Patriots, gusa Patriots ni yo yari iyoboye muri rusange n’igiteranyo cy’amanota 73 kuri 67 ya REG BBC.

Muri uyu mukino Umunyamerika Perry William Kiah ukinira Patriots BBC, ni we watsinzemo amanota menshi kuko yatsinze 21, anatanga imipira yavuyemo amanota (assist) 9.

Ku wa gatatu ubwo bazaba bakina umunsi wa 16, ikipe ya Patriots BBC izacakirana na APR BBC.

Ikipe ya Patriots
Ikipe ya Patriots
REG BBC
REG BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka