Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ikomeje ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’izindi nshuti z’u Rwanda zibumbiye mu cyo bise (Circle of the Friends of Rwanda), tariki 10/12/2011, bongeye gutegura igikorwa cyo kumenyekanisha u Rwanda.
Intego y’uwo munsi yari iyo gufasha Leta y’u Rwanda gushishikariza abanyamahanga gushora imari yabo mu Rwanda. Bari bagamije kandi gutanga amakuru nyayo y’u Rwanda ku bantu batagera mu Rwanda.
Ambasaderi Gérard Ntwari yavuze ko imishinga irimo umutekano, umudendezo, imiyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage no guhashya icyaha cya ruswa aribyo byafashije u Rwanda.
Ku bukungu, ambasaderi Ntwari yavuze ko kongera ingufu mu gutanga serivisi nabyo byashyizwemo imbaraga ku buryo umuntu ushaka uruhushya rw’inzira atarenza iminsi ine.
Yaboneyeho umwanya wo gukangurira Abanyarwanda baba muri Senegal kwitabira gushora imari yabo mu Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|