Uwamenya Umuryango w’uyu mwana yakwihutira kuwumenyesha ko arembeye muri CHUK

Uyu mwana arwariye muri CHUK muri Urgence (Ahakirirwa inkomere zikeneye ubutabazi bwihuse). Yahagejejwe nyuma y’Impanuka ikomeye yakoze ava mu modoka itwara abagenzi.

Dukomeze dukwirakwize iyi foto wenda Umuryango w'uyu mwana wamubona ukaza kumurwaza aho arwariye muri CHUK
Dukomeze dukwirakwize iyi foto wenda Umuryango w’uyu mwana wamubona ukaza kumurwaza aho arwariye muri CHUK

Nta mwirondoro we uzwi, iwabo ntihazwi, aho arwariye nta murwaza afite, kandi ntaragarura ubwenge. Bigaragara ko n’umuryango we wamubuze kuko agongwa yari wenyine.

Uwamenya Umuryango w’Uyu mwana yawumenyesha aho umwana wabo ari, kandi dufatanye gukwirakwiza aya makuru ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo uyu mwana uri mu kaga umuryango we umubone ujye kumwitaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

MUDUHE NIMERO TWAVUGANAHO NUMURYANGO WE?

MUSIAFA NDIKUMANA. yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Mwaramutse. Njye nabazaga niba uwo mwana akiri kwa muganga. Murakoze

Didi yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ababyeyi be babonetse mugitondo ubu barikumwe babyutse bahagera! Ariko ntibishoboye pe! Ababona uko babasura babageraho bakabafashaa barwariye muri urgence mucyumba cya 8 igitanda cya 1

leila yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

iyo photo ntabwo wamenya niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu kabisa

paul yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

NONESE ABAZANYE UWO MWANA BAVUZEKO BAMUKUYE HEHE AHO IYO MPANUKA YABEREYE?IKINDI IYO FOTO NTIGARAGARA RWOSE,GUSA KUBERA IMANA AZAKIRA.

GASANA yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

MUTUBWIRE AHO YAKOREYE IMPANUKA KUGIRANGO TUBONE AHO DUHERA DUTANGA AMAKURU!!!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Mugerageze mudushakire amakuru y’aho impanuka yabereye kugira ngo n’uwumva umwana we ari muri ako gace yari yomwohereje yo abashe kubyiyumvisha.

Martin yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

UWOMWANA ARABABAJE UMURYANGOWENUTAnge amatangazobamenye aho ari birababaje.

JAPHET yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Nonese agezwa kwamuganga baribamusanzehe? iyo mpanuka yayikoreyehe?kuki aho iyo mpanuka yabereye ataliho bahera bakorana ninzego zibanze zaho kumenya amakuru? gutanga amatangazo muli ako gace no mu muganda nigihe hakozwe Inama

mucyoaime yanditse ku itariki ya: 8-03-2017  →  Musubize

Ikibazo iyo photo yuwomwana ntigaragara mwashakisha uburyo igaragaraneza wentatwamumenya murakoze

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Yagiriye he impanuka kugira ngo bifashe abatanga amakuru

Kazungu yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Yakoreyehe impanuka kugira ngo bifasha abatanga amakuru

Kazungu yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka