USA: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’Umujyi wa Chicago

Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Chicago Rahm Emanuel.

Perezida Kagame na Meya wa Chicago Rahm Emanuel
Perezida Kagame na Meya wa Chicago Rahm Emanuel

Aya makuru yasohotse ku rubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu , ariko ntirwatangaje ibyagarutsweho muri ibi biganiro.

Nyuma y’ibi biganiro umuyobozi wa Chicago Rahm Israel Emmauel abicishije ku rubuga rwa twitter, yatangaje ko yishimiye kwakira Perezida Paul Kagame mu Mujyi wa Chicago.

Yagize ati" Twaganiriye byinshi kandi bizatugirira inyungu ifatika kandi irambye".

Rahm Emanuel ni umuyobozi wa 44 uyoboye uyu Mujyi wa Chicago. Azwiho cyane kuba umuyobozi wimakaza isuku muri uyu mujyi, ndetse akaba anagira uruhare mu gutuma uyu mujyi uhorana itoto kubera ibiti bihateye.
.

Ibiganiro byibanze kuri gahunda zifitiye akamaro ibihugu byombi
Ibiganiro byibanze kuri gahunda zifitiye akamaro ibihugu byombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka