Tugomba gukorana cyane tugakemura icyatumye munsaba gukomeza kubayobora – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira abagize umuryango FPR-Inkotanyi kurushaho gukora cyane batekereza ku hazaza h’igihugu.
Yabitangarije mu Nama Nkuru y’umuryango wa FPR-Inkotanyi nyuma yo gutorwa nk’umukandida uzahagararira uwo muryango mu matora, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017.
Muri ayo matora, mu bagombaga gutora uko ari 1930, 1929 bose batoye Paul Kagame. Habonetse impfabusa imwe.
Mu ijambo yagejeje kubari bateraniye muri iyo nama yagize ati “Ubu twakabaye tuvuga ibindi. Byaje guhinduka nta ruhare mbigizemo. Uruhare rwanjye rwari ukubyemera.
Ndashaka kubabwira ko ibyo nasabwe, nkuko mpora mbigenza, nzabishyiramo umutima n’ubushobozi bwanjye bwose.”
Akomeza avuga ko mu gihe kiri imbere FPR –Inkotanyi igomba gukora cyane itekereza ku hazaza h’igihugu kugira ngo itazatungurwa.
Agira ati “Icyo nshaka ko twumvikana nuko iyi myaka irindwi iri imbere yatubera umwanya mwiza wo gutekereza ku hazaza h’igihugu cyacu. Nzashyiramo imbaraga zanjye zose mu gukora kugira ngo tugabanye ibituma munsaba gukomeza kubayobora.”
Perezida Kagame akomeza abwira urubyiruko ko rugomba gutekereza bugari rukumva ko narwo rushobora kuyobora u Rwanda.
Ariko akarubwira ko abayobozi u Rwanda rukeneye ari abayobozi beza. Ibyo rero ngo bagomba kubiharanira buri gihe.
Ati “Mwaba ba perezida. Mugomba kwitoza kuba abayobozi babereye u Rwanda. Ntabwo ari ukuba abayobozi gusa. Ahubwo ni ukuba abayobozi u Rwanda rukwiriye kandi rwifuza.”
Akomeza bwira urubyiruko ko rugomba kwitoza kuba abayobozi rwitabira ibikorwa bya Politiki nta kubitinya ngo babiharire abandi.
Ati “Mutangire kwitoza hakiri kare, mugire uruhare muri politiki y’igihugu. Iyo ukomeje kumva ko politiki itakureba, wisanga politiki mbi yakugizeho ingaruka, uyoborwa n’abantu batabikwiriye.”
Perezida Kagame avuga ko kandi inyungu z’Abanyarwanda muri rusange arizo zigomba gushyirwa imbere aho gushyira imbere inyungu za bamwe. Ahamya ko ibyo bizagerwaho ari uko abantu bakoreye hamwe kandi bakabiharanira.
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko tugomba gukora cyane kugirango dutere imbere.Ariko kandi,ntabwo tugomba no gushaka imana cyane.Kuko yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose,ibuhe YESU kugirango ahindure isi Paradizo kuko abantu batabishobora.Bisome muli Daniel 2:44 na Revelations 21:4.
kagame Paul turamushimira ibyiza akomeje kutugezaho arko ibyo guhagarika gumusaba kutuyobora byo ntibishoboka. tumufite ntu mwana wikinenge. ukwiye kuyobora u rwanda
abanyarwanda intero twese ni imwe Paul Kagame wadusubije agaciro niyo mpamvu twongeye kuguhitamo , kuko nubundi dusanzwe tukwizeye ko icyo utwemereye ugishyira mu bikorwa , imvugo yawe ikaba ingiro , reka tubanze dukomezanye iterambere twatangiranye , ubundi amahanga aze asogongere kubyo tumaze kugeraho anatwigireho , iby’uwugusimbura ubwo nabyo ubitwemereye uzabikora rwose
rwose President nukuri ntiwari kwanga ubusabe bw’abanyarwanda ntibibaho ,tugukunda nk’umwana w’ikinege kuko tubi ibyiza watugejejeho , iyi myaka 7 ugiye kutuyobora nkibisanzwe iterambere rigiye gukomeza kwikuba gatatu rwose , nicyo tugukundira nicyo duhora tuguhitiramo ngo utugende imbere
gutanya namwe kw’abanyarwanda nibyo bizatugeza kuri byinshi twongera kubyo tumaze kugeraho muyobozi mwiza, kuba twongeye kuguhitamo nuko dushaka kongera ubwiza mubundi
ndatekereza abanyarwanda baguhisemo kuko bazi ubushobozi bwawe kandi badashaka gutakaba ibyo bagezeho si kubwi ibitaracyemutse , ni wowe mahitamo yacu ni wowe dushaka kugeza igihe tuvugiye tuti ubu noneho wakigira mu karuhuko k’izabukuru mubyeyi
ntakindi kitari uko dusanzwe tukuzihon ubushobozi muyobozi mwiza , kwitangira abanyarwanda wabigize ubuzima bwawe nacyo nicyo gituma tutaguterera , komeza utugende imbere
icyatumye tuguhitamo ntakindi President wacu ni uko ari wowe uboneye nuko ari wowe wateje u rwanda imbere , nuko ari wowe umwana w’u8munyarwanda yaboneho agaciro ke gakwiye , nuko ari wowe amahanga yamenyeho ubuhangange bw’u Rwanda n’abanyarwanda , NIYO MOAMVU TUGUHIZE NGO DUKOMEZE DUKAZE MU ITERAMBERE NDETSE ISI IKOMEZE ITWIGIREHO
urubyiruko ruwkigiriraho byinshi kandi rumaze gufata , gukora cyane ndetse no gukunda igihugu ibyo bamaze kubizingatiya neza, niyo mpamvu twaguhisemo ngo urubyiruko rukomeze ruwkigireho kandi iterambere twatangiranye ridasubira inyuma
notre unite notre force, President Paul Kagame est notre seul choix ,
dufatanye ntakabuza tuzabigeraho President wacu