"Rwanda Shima Imana 2017" izabera mu gihugu hose

Igiterane cy’ivugabutumwa "Rwanda Shima Imana", gisanzwe kibera muri Kigali kuva mu mwaka wa 2012, uyu mwaka ngo kizegerezwa abakirisitu mu gihugu hose.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko Rwanda Shima Imana igiye kwegerezwa abaturage hirya no hino mu gihugu
Musenyeri Birindabagabo avuga ko Rwanda Shima Imana igiye kwegerezwa abaturage hirya no hino mu gihugu

Ibyo ngo byatewe n’uko iki giterane cyo gushimira Imana ibyiza yakoreye u Rwanda gihora kibera mu Mujyi wa Kigali kuri stade Amahoro, abakirisitu bo hirya no hino mu gihugu ngo bakaba barasabye ko na bo cyabegerezwa.

Byatangajwe na Musenyeri Birindabagabo Alexis, umuyobozi w’umuryango "Peace Plan"utegura iki giterane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 15 Nzeli 2017, akaba yavuze ko ikifuzo cy’abaturage kigiye kubahirizwa.

Yagize ati “Igiterane kizabera ku midugudu nk’uko abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange babyifuje. Kizaba rero ku italiki 24 Nzeri 2017, abantu bazajya hamwe bashimire Imana kubera ibyiza yahaye u Rwanda, ni umwihariko w’uyu mwaka”.

Icyo gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, cyabanjirijwe n’amasengesho yahuje abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, kikaba cyarabereye muri Kigali Convention center, ku wa 10 Nzeli 2017.

Musenyeri Birindabagabo akomeza avuga ko Rwanda Shima Imana ituma abantu bishyira hamwe batitaye ku madini baturutsemo kuko ngo intego iba ari imwe.

Ati “Bigaragaza ubwumvikane bw’abayoboke b’amadini atandukanye kuko igikorwa bagitegurira bamwe cyane ko n’intego iba ari imwe. Iki rero ni ikintu gikomeye kigaragaza ubumwe bw’Abanyarwada, ni ubudasa bwacu bushingiye ku gushima Imana kubera ibyiza idukorera buri munsi”.

Abanyamakuru babwirwa kuri iyi gahunda ya Rwanda Shima Imana
Abanyamakuru babwirwa kuri iyi gahunda ya Rwanda Shima Imana

Mukeshimana Angelique wo mu Karere ka Ruhango, avuga ko yishimiye kwegerezwa icyo giterane kuko atumvaga ko cyagera mu cyaro.

Ati “Iki giterane turagikunda ariko bikatunanira kucyitabira kubera ko cyaberaga i Kigali gusa, kuko bisaba umuntu gutega. Kuba bakitwegereje rero ni byiza, tuzifatanya n’abandi gushima Imana bityo yongerere imigisha igihugu cyacu, cyane ko amasengesho ya benshi yumvwa kurushaho”.

Intego nyamukuru y’icyo gikorwa ngo ni “Ukwimakaza umuco w’imitekerereze yubaka n’uwo gushima Imana mu Banyarwanda b’iki gihe n’abo mu gihe kizaza”.

Rwanda Shima Imana ubundi isanzwe iba muri Kanama buri mwaka kuva muri 2012, ariko iy’uyu mwaka yahuriranye n’amatora y’Umukuru w’igihugu ari yo mpamvu yigiye inyuma ikaba igiye gutangira muri Nzeli.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka