Perezida Kagame na Papa Fransisiko baraganira Kiliziya ahagarariye itarasaba imbabazi

Perezida Paul Kagame yageze i Vatican aho biteganyijwe ko ahura n’umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko kuri uyu wa 20 Werurwe 2017, bakaganira ku mubano w’u Rwanda na Kiriziya Gatolika.

Papa Fransisiko azaganira na Perezida Kagame
Papa Fransisiko azaganira na Perezida Kagame

Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda Umukuru w’igihugu agiye kugirana ibiganiro n’umushumba mukuru wa kiliziya ku isi i Roma, nyuma yo guhurira muri Uganda mu Ugushyingo 2016.

Muri uru ruzinduko byitezweho ko Perezida Kagame na Papa, baganira ku ruhare rwa kiliziya mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Kiliziya Gatolika igira uruhare runini mu guteza imbere by’umwihariko uburezi. Imibare itangwa na kiliziya igaragaza ko 65% by’amashuri abanza n’ayisumbuye atanga uburezi ku bana b’Abanyarwanda ari aya Kiliziya igafashwa na Leta mu kwishyura imishahara n’ibikoresho bikenerwa.

Uretse uburezi kandi Kiliziya Gatolika yita ku bikorwa by’ubuvuzi aho iza ku isonga mu kugira umubare munini w’ibigo nderabuzima n’ibitaro bifasha Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Ikindi kiliziya ifasha abatishoboye ibinyujije mu miryango yayo ifasha abakene nka Caritas Rwanda na Catholic Relief Service.

Nubwo kiliziya yatanze umusanzu wayo mu kubaka igihugu, inashinjwa kugira uruhare rukomeye mu mateka mabi yaranze u Rwanda.

Kiliziya n’abihaye Imana ndetse n’abayoboke bayo bashinjwa kwijandika mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside igitangira Abatutsi bahungiye muri za Kiliziya nka Ntarama, Sainte Famille, Centrale ya Gahanga, Nyarubuye, Mugina, Mibilizi, Nyamata, Kiziguro n’ahandi bizeye kurokoka, ariko si ko byagenze barishwe by’agashinyaguro, bikorwa na bamwe mu bihaye Imana ndetse n’abayoboke babo.

Abihaye Imana bakoze Jenoside barabiryozwa

Padiri Athanase Seromba wahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi
Padiri Athanase Seromba wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi

Ntiwavuga abihaye Imana bakoze Jenoside ngo haburemo Padiri Athanase Seromba wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange mu gihe cya Jenoside .

Uyu mupadiri yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari Arusha, nyuma yo gusenya kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi babarirwa mu bihumbi maze bakahatikirira.

Uretse Seromba hari n’abandi bapadiri; padiri Rukundo Emmanuel wakatiwe n’igifungo cy’imyaka 25 na Joseph Ndagijimana washinjijwe mu Nkiko Gacaca kwica mugenzi we Padiri Mpuguje wo muri Paruwasi ya Byimana.

Undi mupadiri ni Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) mu Mujyi wa Kigali na we wahamijwe ibyaha bya Jenoside mu manza za Gacaca, ariko we akaba akidegembya mu Bufaransa.

Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paroisse Sainte Famille
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paroisse Sainte Famille
Nubwo yahamijwe icyo cyaha Kiliziya yaramwimanye ngo akiryozwe ubu asomera misa Abafaransa
Nubwo yahamijwe icyo cyaha Kiliziya yaramwimanye ngo akiryozwe ubu asomera misa Abafaransa

Kandi hari n’ababikira babiri; Mariya Kilisto na Gertrude Mukangango baburanishijwe ku byaha bya Jenoside mu Bubiligi bakatirwa imyaka y’igifungo 12 na 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Gusa, Inama Nkuru ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda yateye intambwe ikomeye mu Ugushyingo 2016 yemera uruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside inabasabira imbabazi mu ibaruwa yasomewe abakirisitu muri paruwasi zitandukanye zo mu gihugu.

Icyakora izo mbabazi ntizavuzweho rumwe n’imiryango iharanira inyungu z’Abacitse ku icumu na Guverinoma kuko kiliziya ntiyasabye imbabazi mu izina ryayo.

Mu itangazo Guverinoma yasohoye nyuma y’iminsi mike Kiliziya Gatolika isabye imbabazi rivuga ko bidahagije mu gihe cyose Kiliziya itemera uruhare rwayo.

Ibyo kandi byagarutsweho na Perezida wa Repubulika mu mushyikirano wabaye mu Kuboza umwaka ushize.

Yagize ati “Ntabwo bisobanutse impamvu institution (urwego rwa Kiliziya) rutarasaba imbabazi.”

Perezida Kagame ashimangira ko Papa akwiriye gusaba imbabazi mu izina rya kiliziya Gatolika kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Igihagurutsa papa akajya gusabira imbabazi ahantu runaka, abantu bakoze icyaha ba institution (Kiliziya Gatolika) … yabikoze na hano?”

Umukuru w’igihugu yibajije impamvu Papa yasabye imbabazi kubera abapadiri bafashe ku ngufu abana mu bihugu bya Irlande, Australia n’ahandi ariko akaba atabikora ku Rwanda, nubwo kiliziya atari yo yatumye abayoboke bayo gukora Jenoside.

Ababikira Mariya Kilisto Mukabutera(w'imbere) na Gertrude Mukangango (inyuma)
Ababikira Mariya Kilisto Mukabutera(w’imbere) na Gertrude Mukangango (inyuma)

Papa azasaba imbabazi?

Mu mateka ya Kiliziya, Papa Pawulo II ni umwe mu bashumba bakuru ba kiliziya ku isi wateye intambwe asaba imbabazi mu izina rya kiliziya amakosa yakozwe na Kiliziya ndetse n’abihaye Imana.

Yasabye imbabazi ku ruhare rwa kiliziya mu bucakara bwakorewe Abanyafurika, ku ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abagore no kutagira icyo bakora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi izwi nka “Holoucost” yabaga.

Gusa, nyuma y’ukwezi kumwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igitangira, Papa Pawulo II yamagaye icyo yise ubwicanyi busa na Jenoside bwakorwaga mu Rwanda. Avuga ko ababukora bazabiryozwa n’Imana ndetse n’amateka.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ari ko kaga kagwiririye isi mu kinyejana cya 21, kuva yaba Kiliziya Gatolika yararuciye irarumira ntiyatera intambwe ngo isabe imbabazi.

Ariko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican ni umwanya mwiza w’umushumba mukuru wa Kiliziya, gutera intambwe ya kigabo agasaba imbabazi ku mugaragaro mu izina rya Kiliziya Gatolika.

Uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ntirugarukira kuri Jenoside yo muri 1994, kuko abahanga mu mateka bemeza ko rufite imizi mu myaka 1930.

Bivugwa ko Musenyeri Perraudin washakaga guhirika ubwami yafashije Gregoire Kayibanda wakuriye muri kiliziya ndetse akanakoramo imirimo itandukanye kugera ku butegetsi.

Ibi byatangiye gututumbura muri 1957 aho itsinda ry’abanyabwenge icyenda banditse urwandiko bise “Manifeste des Hutus” abihaye Imana ngo babigizemo uruhare rukomeye.

Iyo mikorere ya kiliziya ni yo yagejeje ku cyiswe “Revolution ya 1959” Abatutsi baricwa, abandi bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nkuko ijambo ry’Imana rivuga ko ntaho Imana itakuvana ntanahantu itakugeza ni nako mbona Nyakubahwa Perezida wa Repuburika duhereye aho yakuye igihugu cyacu dushingiye kubyiza akigejejeho ndahamya ko Ntahantu nahamwe heza atazatugeza kuko ntahwema kugaragaza ibyiza n’umutima w’urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda

MWIZERWA Vincent yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Nkuko ijambo ry’Imana rivuga ko ntaho Imana itakuvana ntanahantu itakugeza ni nako mbona Nyakubahwa Perezida wa Repuburika duhereye aho yakuye igihugu cyacu dushingiye kubyiza akigejejeho ndahamya ko Ntahantu nahamwe heza atazatugeza kuko ntahwema kugaragaza ibyiza n’umutima w’urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda

MWIZERWA Vincent yanditse ku itariki ya: 21-03-2017  →  Musubize

Nidanje!Njye Byarandenze Ubu Twizeyeko Papa Aza Kuganira Paul Kagame Kuruhare Rwabakristu Bakoze Mururi Jenocide Bica Abatura Rwanda Bahugiye Muri Zakiriziya.Hajyire Igikoro Papa Adufashe Twomore Ibikomere Kumitima Yabanyarwanda.

Habumugisha Vincent yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Uru ruzinduko rwakabaye umwanya mwiza Papa Francis abonye wo gusaba imbabazi abanyarwanda ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri jenoside yakorewe abatutsi rwose.

Muhizi yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ndizerako Perezida wacu azakuganiriza Papa Francis ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Tonny yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

J.P, impamvu ni uko kliziya gatolika ari yo ikomoka ku Ntumwa, kandi ikaba, kuva itangira, haragiye haduka utudini twinshi tukagira duhirima yo igakomeza, kuko ari yo ya Roho Mutagatifu. Abageni n’iyi si rero kimwe na Sekibi, ibyo barabuze. Niyo mpamvu bayihoza mu majwi. Ariko nta cyo, bazayisiga kimwe n’abababanjirije. Yubatse ku Rutare.

Libonukuri yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ariko ko njya mbona abasilamu, abarokore, abadive,... bafungiye Jenoside, amadini yabo azasabwa gusaba imbabazi ryari?

J.P. yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Nta mudiventist w’umunsi wa 7 wigeze akora Jenoside ,uzabaze abatuye i GITWE ku gicumbi cy’abadiventiste ku isabato nta gikorwa cya Jenoside na kimwe cyabagaho bararuhukaga bakizihiza isabato.

Idini yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

uyu wihandagaza akavuga ngo nta mudivantisti wigeze akora genocide azabaze ibyabaye kuri Ngoma igishyita karongi,amenye ibyo uwari ahagarariye abadiventisti aho ngaho witwa NTAKIRUTIMANA ELISEPHAN waburaniye muru kiko rwa Arusha yahakoreye ubone kuvuga ko batayikoze

alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka