Imodoka iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana 15

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, Imodoka yo mu bwoko bwa Quaster itwara abagenzi yavaga mu Majyaruguru igana i Kigali, iguye mu kabande ka Shyorongi ihitana abagera kuri 15.

Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi
Imodoka yaguye mu Kabande ka shyorongi

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 ni umwe mu babashije kurokoka iyi mpanuka, aho yayisimbutse itaragwa mu kabande akomereka byoroheje, aho yahise ajyanwa kwa muganga ngo yitabweho.

Umusore warokotse iyi mpanuka
Umusore warokotse iyi mpanuka

Ababonye iyi Mpanuka iba batangaje ko yatewe n’Umuvuduko ukabije w’uwaruyitwaye, aho yabanje kugonga izindi modoka zari mu muhanda, imodoka ye igacika intege igahita imanuka mu kabande .

Polisi y’Igihugu yahise itabara, ubu bari kureba uburyo bakura iyo
modoka mu Kabande.
ikaba yatangaje ko imaze kubarura abagera kuri 15 bahitanywe n’iyo mpanuka

Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
Quaster yabanje kugonga iyi modoka mbere yo kugwa mu kabande
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 52 )

Nandikanye agahinda kenshi bitewwe niyi mpanuka.ntibyari biherutse.police nifate ingamba zikaze kuba shoferi,naho ubundi turashira,driver s bakeneye Bose ingando.2.imyitwarire mibi yamburwa permit burundu.3.police itange number ya mobile idakoresha amafranga kuko 112,113 tuyihamagara tugize ikibazo bagatinda kutwitaba,izo twagahamagaye akenshi harigihe umuntu afata urugendo inite zikamushirana,ikibazo cyikavuka nyuma yaho.mudufashe kdi mudukorere ubuvugizi pe.naho ubundi imodoka ziraturangira,cyane bikunze kubboneka kubantu batagirwa inama bigize bamenya kdi akenshi usanga yiyemera ntanicyo azi.thx

Gasimba yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Bigaragarako speed govern bazikuramo nge ndumva police yajya igenda itambaye uniform ariko bakagendana card yakazi Uwo bafashe afite umuvuduko bakamwirukana mukazi nabandi babicikaho murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Twifatanije nababuze ababo muriyi mpanuka , gusa harimodoka ugendamo umutima ukakuvamo harizadutse bita litcko zozizatumara zirirukanka cyane ngirango zonta speed governor zigira.

Florent yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Njyembona Leta yashakira amahugurwa akaze abantu bat wara caoster namoto ,ingando zikongerwamo imbaraga ahubundi impanuka zizamara abantu kuko imyumvire yababantu batwara ibibinyabiziga irakaze,uzi kubona ubwira umuntu ngo at ware Buhoro yarangiza akakubwira Nabi kandi abona impanuka zirirwa ziba?birababaje,gusa ababuze ababo nibakomeze bihangane.

Emmy yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Imana ibakire abazize iyi mpanuka,kdi Imana ikomeze abo basize twese abanyarwanda tubabaje niyi mpanuka kdi dufashe mumugongo imiryango yabuze ababo.
Ariko kandi nakibaza niba iyi modoka nta speed governor yaririmo?niba ntayo ababishinzwe bashyiremo intege zigere kuri bose kuko imodoka zatumaraho abantu.
thank you very much

Kwizera jean damascene yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

imanaibacyiremubayotubarihafi

jiriberi yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

abavuye muri uyu mubiri Imana ibakire,kandi imiryango yabuze ababo imana ibakome,nzi neza ko ku munsi w’amateka tuzongera kubabona.mboneyeho no kwihanganisha Regis kamugisha wabuze umudamu we n’abana be babiri(2)baguye muri iyi mpanuka Imana yonyine gusa Niyo yamukomeza.ahumure.nyuma y’ubu buzima hari ubundi.

Usengimana Richard yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Mbega ndababaye pee gsa niwabo watwese nukuri imana ibakire mubwami bwayo.

kessy yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

reka dusabe Uwiteka wenda babe bapfuye basabye uwiteka imbabazi z’ibicumuro byabo maze ubwo hazabaho ukuzuka bazabone ubugingo buhoraho,bibereho mu paradizo itagira impanuka.
Uwiteka Imana abampere kuruhuka mu mahoro.ababuriye abanyu muriyi Mpanuka namwe turabihanganishije kandi mukomere

Aime yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Abagize ibyago bihangane,arko mbona bashakiye buried mugenzi umukandara nibura byaganya accident

uzakunda Elysée yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ibahe iruhuko ridashira kd twese niyonzira

Nsekanabo benjamen yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Imana ireberera u Rwanda iturinde impanuka iz’arizo zose ,kuko keretse yo yonyine ifite byose icyarimwe mubiganza byayo,Imana itange ituza mumitima yababuze ababo kuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi kdi twifatanije nabo.

Emmy yanditse ku itariki ya: 28-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka