Ikinamico yabafashije kumenya ububi bw’ihohoterwa

Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bahamya ko ikinamico bagezwaho n’umuryango uharanira ubutabera (RCN) bazikuramo ubutumwa bw’ingenzi bubafasha kurwanya ihohoterwa.

Abaturage benshi bari bitabiriye kureba iyo kinamico banahakura ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa
Abaturage benshi bari bitabiriye kureba iyo kinamico banahakura ubutumwa bwo kurwanya ihohoterwa

Babitangaje kuri uyu wa 17 Kanama 2018, ubwo itorero Mashirika ryifashishwa na RCN ryakiniraga ikinamico imbere y’abaturaga benshi bo mu murenge wa Mutete ahitwa ku Gaseke muri Gicumbi, muri gahunda y’uwo muryango yiswe “Umuriri w’Ubutabera”.

Iyo kinamico isanzwe inyuzwa no ku ma radiyo, igamije kwerekana uko ihohoterwa rikorwa mu miryango, uko ryarwanywa ndetse no gukangurira abaturage amategeko abarengera, cyane ko haba hari n’abanyamategeko b’akarere bahita bakira abafite ibyo baregera.

Muri iyo kinamico hagaragaramo umugabo witwa Kamari ubana n’umugore bitemewe n’amategeko bituma amuharika kandi barabyaranye, akamukubita, ntagire uburenganzira ku kintu na kimwe mu mutungo w’urugo.

Kamari akubita umugore we ndetse na mugenzi we wari wamusuye
Kamari akubita umugore we ndetse na mugenzi we wari wamusuye

Bamwe muri abo baturage bagaruka ku nyigisho bakuye muri iyo kinamico, ngo bikabafasha kurwanya ihohoterwa no kugira inama bagenzi babo, nk’uko bivugwa na Simpunga Jean Bosco w’imyaka 46 wo mu murenge wa Mutete.

Agira ati “Hano mpungukiye byinshi bizatuma ntanarota mpohotera umugore wanjye cyangwa ngo mvutse abana bacu uburenganzira bwabo nko kwiga n’ibindi. Umugabo uharika namubwira ko ‘abeza babyiruka imyaka yose’, atuze yubakane n’uwo yakunze mbere ni byo bizamurinda ibibazo”.

Mukangarambe Béatrice na we ahamya ko guharika byangiza imibereho myiza n’ahazaza h’umuryango, ngo akaba yashimye iyo kinamico kuko hari ibyo imusigiye.

Ati “Nabonye ukuntu Kamari ahohotera umugore we akanamuzaniraho inshoreke birambabaza. Iyi kinamico iramfunguye kuko hari n’aho yatweretse iby’amategeko aturengera ntari mbizi ndetse itwereka n’inzira umuntu yanyuramo yahohotewe, ubu ndumva ntawabinkorera ngo nceceke”.

Nshimiyumukiza Théogène, umusore w’imyaka 20 na we ngo iyo kinamico itumye amenya uko azitwara namara gushinga urugo rwe.

Ati “Aha mpigiye byinshi bizatuma ninshaka ntazabuza amahoro umugore wanjye muhohotera, ndumwa ntazigera mfata ibyemezo mpubutse kuko mbonye ingaruka bigira ku muryango. Erega bituma n’abana babuzwa uburenganzira bwabo”.

Mukandinda Pélagie ukora mu ishami ry’ubukangurambaga muri RCN, avuga ko bahisemo gutanga ubwo butumwa binyuze mu ikinamico kuko ngo ari yo yitabirwa cyane.

Ati “Iyo tureba aho twerekanira iyi kinamico, dufata ahantu hahurira abantu benshi bakaza bagakurikira. Dukoresha ubu buryo rero kuko ari bwo bibakurura kandi ubutumwa burimo bakabuzingatira vuba bitabagoye, habonetse ubushobozi twazajya no mu tundi turere”.

Ikinamico inigisha muri iyo gahunda y’Umuriri w’Ubutabera ngo imaze kwerekanwa ahantu 28 hatandukanye mu turere twa Gicumbi, Nyarugenge, Burera, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro ngo ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi 80.

Abana bato na bo ntibatanzwe n"iyi kinamico
Abana bato na bo ntibatanzwe n"iyi kinamico
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka