Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa

Inama njyanama y’Akarere ka Huye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, yateranye inenga imikorere ya Komite nyobozi y’Akarere, iyitakariza icyizere, inafata icyemezo cyo kuyihagarika ku kazi.

Muzuka Eugene wahoze ari Meya w'Akarere ka Huye
Muzuka Eugene wahoze ari Meya w’Akarere ka Huye

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yirukananywe na Mutwarasibo Cyprien wari Umuyobozi bw’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu na Niwemugeni Christine wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ngabitsinze Jean Chrisostome Uyobora Inama Njyanama ya Huye yatangaje ko abo bayobozi bagiye bagirwa inama kenshi kugira ngo banoze imikorere bakananirana, bikaba bibaye ngombwa ko hafatwa umwanzuro wo kubirukana.

Yagize ati" Inama twabagiriye zo kunoza imikorere no gushyira mu bikorwa imyanzuro ya njyanama ntibabikoze uko bisabwa. Ibindi ni ibigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta birimo imishinga idindira, iyangirika n’amasezerano acungwa nabi."

yakomeje agira ati" Bose twabahaye umwanya wo kwisobanura kuri ibyo,inama njyanama ntiyanyurwa n’ibisobanuro batanze, bituma dufata umwanzuro nka Njyanama wo kubakuraho icyizere".

Abo bayobozi birukanywe ku mirimo na Njyanama bakurikira abo mu Karere ka Ruhango, Nyabihu, Rusizi, Gicumbi, Bugesera na Nyagatare.

Nyaruguru na yo ntiyatanzwe mu kwirukana abayobozi batuzuza inshingano

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu Bisizi Antoine na we yirukanywe n’inama njyanama y’Akarere.

Impamvu yatumye uwo muyobozi yirukanwe ntitandukanye cyane n’iyo abayobozi ba Huye bazize nk’uko Mungwakuzwe Yves, Perezida w’inama Njyanama ya Nyaruguru yabitangaje.

yagize ati" Nyuma y’isuzuma ry’imishinga y’iterambere muri ako Karere byagaragaye ko imyinshi yadindiye kubera uwo muyobozi, tumusabye ibisobanuro dusanga nta murongo afitera wo kubikemura dufata umwanzuro wo kumwirukana."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

uyu mugabo na team ye barakoze nubwo ntabyera ngo de,avuyeho yaramaze guha umuhanda kaburimbo cyarwa,karubanda na ngoma kugera ku irimbi,none avuyeho atabitashye,gusa munengera quartier ya icyarabu yasenye kimaze imyaka 10 kidakora kdi ngo yarashakaga za etage

jonas yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Rwose turashimira abobonye ko Muzuka na gatsiko ke bari bamaze kwica akarere ka Huye muburyo bugaragarira buri wese,nga icyenewe wabo baha akazi bene wabo gusa ba Muzuka,barimo Executif wa Rusatira Byayingabo, Ukuriye dasso Fabrice,Jeane Dir.wa njyanama wahoze ari Executif w’umurenge wa Huye yahaye umwanya wa directeur mu karere amaze kwiba amafaranga ya VUP mumurenge wa Huye,DAF w’akarere n’umugore we uri comptable mu murenge wa Mukura,kurya ruswa mugutanga akazi, n’ikimenyane nibyo byabarangaga,kwirukana abakozi bashoboye badashaka bakoresheje amarangamutima ya Kagabo na Executif w’Akarere Nshimiyimana Vedaste bigize abacurabwenge bobo bo guhimba no gusibanganya amakosa yabo,ahubwo badufashe no kubakurikirana bose harmo na gitif w’Akarere kuko niwe byose upanga iyo mishinga yakozwe nabi,harimo kwanga kwishyura abaturage b’i Gishamvu bimuwe muri centre ya Busoro,ahubwo bakirukanisha uwari Gitif waho bamubeshyera,murebe imihanda ya feeder road ya Gishamvu nyakibanda-mukoni,uko yariwe yitwa ngo yarakozwe ubu ikaba yarapfuye ikanangiza igishanga cyatunganijwe cya murori n’imyaka y’abaturage bahinzemo,umuhanda wa bandagure mugogwe nawo warariwe,umuhanda wa ruhashya rugogwe,rwaniro kigoma nawo warariwe,muzakurikirane ibiti byari biri kuri iyo mihanda, yewe Huye iratabawe pe gusa na gitifu w’Akarere nawe ntasigare kuko niwe wishe Akarere ka Huye cyane.

Papa yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

ayamarushanwa leta irigukoresha asobanura iki yayaya muzambwira pe

kiki yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Yayaya muzuka rwose yakoze byishi cyane byiza ariko nanone nitwabura kumunenga muribimwe mubikorwa yakoze bigayitse nko guha mwene wabo umwanya w’umuyobozi wa Dasso mu karere gusa we nabo bakoranaga bari bamaze kwirara bihagije kugeza naho bagirwa inama nibumve rwose bavuyeho nacyo duhombye ahubwo tugiye kunguka byishi cyane iterambere ry’akarere rikomeze rikataze!!!

NIZEYIMANA Gad yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Inama njyanama ya Huye tubakuriye ingofero igikurikiraho rwose RIB akazi n’akanyu ko gukwirikirana no kugaruza Umutungo wa Leta wanyerejwe naba bayobozi bombi uko ari batatu uhereye kuri Muzuka.
Uziko umuntu ajya hariya akigira Imana kandi anitwa Muzuka, nabo yahaye akazi uburyo budasobanutse nabo bajyane harimo umuyobozi wa Dasso abereye Nyirarume(Muzuka).

Diedonne yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

nyuma ya Nyagatare Tour du Rwanda ikomereje i Huye. Nizere ko izasoreza mu mujyi wa Kigali aho tuyiteze turi benshi

Maniraguha Eric yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka