Guverinoma yirukanye abakozi ba RBC bateje leta igihombo

Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Paul Kagame, yaseshe ishami ryo mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) nyuma yo guteza leta igihombo cya za miliyari mu myaka ishize.

Theogene Ntamuhungu wari ukuriye ishami rya RBC ryahagaritswe
Theogene Ntamuhungu wari ukuriye ishami rya RBC ryahagaritswe

Umwanzuro w’iryo tangazo ryo ku wa 8 Kanama 2018 wagiraga uti “Guverinoma yasezereye mu kazi abari bagize ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu buvuzi ndetse n’abashinzwe ibikorwa remezo bose kubera amakosa yagiye agira ingaruka ku mikorere y’urwego rw’ubuzima.”

Mu birukanywe harimo umuyobozi w’iryo shami, Ntamuhungu Theogene, gusa Guverinoma ntiyatangaje amazina y’abandi bari muri iryo shami na bo birukanywe mu kazi.

Ntamuhungu ni umwe mu bayobozi batandatu muri RBC bari mu butabera, aho bakurikiranyweho ibirego bitanu bigendanye no gutanga amasoko mu buryo butemewe.

Bashinjwa kandi gutumiza ibikoresho byo mu buvuzi bitujuje ubuziranenge, ibintu byateje leta igihombo cy’arenga miliyari 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka itanu ishize.

Ntamuhungu na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha byo kugira uruhare mu itangwa ry’amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko, gusa batanu muri bo ku ruhande bakurikiranyweho kwigwizaho imitungo mu buryo butazwi ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Bane muri abo bari abakozi ba RBC, bakurikiranyweho kutubahiriza inshingano uko bikwiye.
Kimwe mu byaha cyari cyaravuzwe mu rukiko rw’ibanze aho umushinjacyaha yagaragaje ko hari amatara atujuje ubuziranenge akoreshwa mu kubaga abarwayi yaguzwe n’abo bakozi bayajyana mu bitaro bya Byumba.

Ikindi kandi, umushinjacyaha yongeyeho ko abashinjwa batanze amasoko ahenze cyane mu nyungu zabo mu myaka itanu ishize.

Guverinoma kandi yirukanye Hamad Barigira, wari umuyobozi w’abakozi n’ubutegetsi muri Minisiteri y’ubuzima kubera imyitwarire mibi.

Iteka rya Perezida wa repubulika kandi, ryasezereye ba ofisiye icumi mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Iteka rya Minisitiri w’intebe kandi ryasezereye ba ofisiye bato n’abakozi basanzwe 70 bo mu ngabo z’igihugu.

Ku rundi ruhande, iteka rya Perezida wa repubulika ryazamuye mu ntera ba ofisiye 663 bo mu ngabo z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka