Barasabwa kugaragaza ibikorwa kuruta amagambo mu byo bashinzwe

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana SOS, wasabye abafite aho bahurira no guharanira uburenganzira bw’umwana, guhaguruka bakagaragaza ibikorwa bifasha abana kumenya uburenganzira bwabo.

Iyadede Rose umuyobozi muri SOS asaba abafatanyabikorwa kuva mu mpapuro bakegera abana bagakemura ibibazo bahura nabyo
Iyadede Rose umuyobozi muri SOS asaba abafatanyabikorwa kuva mu mpapuro bakegera abana bagakemura ibibazo bahura nabyo

SOS yabisabye mu mahugurwa y’iminsi ibiri yahuje imiryango yita ku burenganzira bw’umwana ndetse n’izindi nzego bireba, yabereye mu Karere ka Gicumbi mu mpera z’icyumweru gishize.

Yabasabye guhaguruka bakagaragaza inshingano biyemeje, kuko kuguma mu magambo gusa bituma abana bashinzwe kurengera barushaho kuzahara.

Iyadede Rose, umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana muri SOS, avuga ko hakigaragara ibibazo byinshi bituma umwana adahabwa uburenganzira akwiye.

Ati “abana benshi hanze aha baracyahohoterwa bikomeye bakandagazwa, kandi hari imiryango myinshi ivuga ko iharanira uburenganzira bwabo.

Turabasaba kugaragaza ibikorwa byabo, bakava mu mpapuro bakamanuka bakegera abana n’ ababyeyi bagakemura ibyo bibazo”.

Yasabye abitabiriye aya mahugurwa kumva ko guharanira uburenganzira bw’umwana ari ibyabo, ko ntawe bakwiye gusiganya kandi aribo babyiyemeje.

Barasabwa kugaragaza ibyo bakora ngo abana babone uburenganzira bwabo
Barasabwa kugaragaza ibyo bakora ngo abana babone uburenganzira bwabo

Abitabiriye aya mahugurwa, bavuze ko ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa, bugiye kubafasha mu kongera imbaraga mu byo biyemeje.

Umubyeyi Apauline, uhagarariye umuryango witwa AVIS avuga ko mu muryango ahagarariye bagiye guhindura byinshi kubera aya mahugurwa.

Yagize ati” Amahugurwa nk’aya aradufasha, kuko hari nk’ibintu byo gushyira mu bikorwa ibyarinda umwana twigiyemo usanga tutakoraga neza “.

Haracyari byinshi bigihungabanya uburenganzira bw'umwana bikwiye guhagurukirwa n'abo bireb bose
Haracyari byinshi bigihungabanya uburenganzira bw’umwana bikwiye guhagurukirwa n’abo bireb bose

Abitabiriye aya mahugurwa banagaragaje byinshi bikomeje kurushaho kwibasira uburenganzira bw’umwana, banafata umwanzuro wo guhyiramo ingufu bakabirwanya.

Bimwe muri byo ni uguterwa inda zitateguwe, gukoreshwa imirimo ivunanye, guhohoterwa, gucuruzwa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka