Abambasaderi bashya bijeje Perezida Kagame umubano ushingiye ku ishoramari

Abahagarariye ibihugu bya Portugal, Singapore, u Budage na Finland, bijeje Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko bazashyira imbaraga mu gushora imari mu Rwanda.

Perezida Kagame yakira ambasaderi Alfonso Henriques Abreu de Azeredo Malheiro waje guhagararira igihugu cya Portugal
Perezida Kagame yakira ambasaderi Alfonso Henriques Abreu de Azeredo Malheiro waje guhagararira igihugu cya Portugal

Babimwijeje mu muhango wo kubakira anabemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira 2016.

Ambasaderi Alfonso Henriques Abreu de Azeredo Malheiro waje guhagararira Portugal, yavuze ko umubano w’u Rwanda na Portugal uzashingira mu kubaka ibikorwaremezo mu Rwanda.

Yagize ati” Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cy’abanyaporutigari cyitwa "Mota Engil Engenharia e Construcao Africa SA".

Iki kigo ni cyo kizubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu Karere ka Bugesera giteganyijwe kuzura mu mwaka wa 2018, gitwaye asaga miliyoni 818 z’ amadolari ya Amerika”.

Uyu mu ambasaderi uzaba ufite icyicaro mu gihugu cya Ethiopie, yavuze ko mu myaka 25 icyo kigo cy’ubwubatsi kizamara gikorera mu Rwanda, ibihugu byombi bizaba bimaze kugera ku mubano ushimishije.

Abandi ba Ambasaderi Perezida Kagame yakiriye ni ChelvaRetnam Rajah waje guhagararira Singapore, Dr Peter Woeste uharariye igihugu cy’u Budage, na Pekka Juhani Hukka waje guhagararira igihugu cya Finland.

Bose batangaje ko mu mibanire n’u Rwanda bagiye kongera ubufatanye mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibikorwaremezo, ishoramari n’ubucuruzi, ndetse n’ibindi bizafasha mu iterambere ry’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakira Dr Peter Woeste uje guhagararira u Budage
Perezida Kagame yakira Dr Peter Woeste uje guhagararira u Budage
Yakira Ambasaderi Pekka Juhani Hukka waje guhagararira Finland
Yakira Ambasaderi Pekka Juhani Hukka waje guhagararira Finland
Yakira ambasaderi Chelva Retnam Rajah uzahagararira igihugu cya Singapore
Yakira ambasaderi Chelva Retnam Rajah uzahagararira igihugu cya Singapore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

GOOD!!Mbifurije imirimo MYIZA Mu guhagararira ibihugu byabo Mu Rwanda

Alpha creative design yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

I wish you productive work in Rwanda hopping that you will not extend beyond what you signed for. Rwanda citizens are always happy of constructive relationship with the rest of the world.

james yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

mbifurije imirimo myiza yo guhagararira ibihugu byabo Mu Rwanda

Rutagengwa Valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Mbifurije imirimo MYIZA Mu guhagararira ibihugu byabo Mu Rwanda

Rutagengwa Valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka