Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Uko byari byifashe ubwo Habineza yiyamamarizaga muri Gisagara na Ruhango

Yanditswe na KT Team 21-07-2017 - 19:27'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gisagara
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gisagara

Habineza niwe mukandida wenyine wiyamamaje kuri uwo munsi. Yiyamamarije mu Ntara y’AMajyepfo, mu karere ka Gisagara n’aka Ruhango.

Ubwo yiyamamarizaga mu murenge wa Musha muri Gisagara yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 130. Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azavugurura ubuhinzi bwo mu bishanga.

Habineza yababwiye ko kandi azabaha umuhanda wa kaburimbo uva i Save ukagera ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Yababwiye ko kandi azakemura ikibazo cy’amazi meza kuburyo ngo nibura ingo eshanu zizajya zisangira ivomero rimwe. Yakomeje avuga ko kandi azazana uruganda rutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yavuye mu Karere ka Gisagara ajya kwiyamamariza mu Karere ka Ruhango, aho yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 200. Naho yabagejejeho imigabo n’imigambi ye irimo kubagezaho amazi meza.

Ibitekerezo   ( 1 )

dushaka poulo kagame yarabiharaniye natuyobore

byagatonda eugene yanditse ku itariki ya: 21-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.