Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

U Rwanda rwahisemo gutera umugongo abaruyobya - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 31-07-2017 - 15:42'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko kugira ngo u Rwanda rutere imbere, rwafashe umwanzuro wo kwima amatwi abafite politiki yo kuyobya Abanyarwanda.

Yabitangarije mu Karere ka Gakenke ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza, kuri uyu wa mbere tariki 31 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Politiki yo kuduhitiramo abatuyobora haba mu Rwanda no muri Afurika ntacyo yatugejejeho. Iya 4 Kanama, Abanyarwanda bazavuga icyo bashaka kugeraho mu myaka 7 iri imbere. Hatari ubufatanye, umutekano n’ubumwe bishingiye ku Banyarwanda ntacyagerwaho.”

Yasabye Abanyarwanda gukomeza guhanga amaso icyabazanira amajyambere, bakima amatwi abadafite icyo babamariye, ahubwo bakarushaho kureba ibibabereye.

Ati “Dukomeze amajyambere, dukomeze gutunganirwa, dukomeze kubaka ibiduteza imbere. Dukomeze guteza imbere abari n’abategarugori bacu kuko u Rwanda ari urwacu twese. Tubigire umuco.”

Yabibukije ko yaba FPR iri ku butegetsi n’andi mashyaka yiyemeje gufatanya nayo,yose akeneye Abanyarwanda kandi n’abanyarwanda na bo bakaba bakeneye ubwo bufatanye bw’ayo mashyaka kugira ngo igihugu gikomeze gitere imbere.

Ati “Ubudasa bwacu bukomeze kuduhesha agaciro katubereye. Ndabakeneye, twese turakeneranye, FPR irakenewe kandi namwe irabakeneye. FPR iyo iri ku butegetsi ifata Abanyarwanda bose kimwe, waba uri muri FPR cyangwa uri mu yandi mashyaka.”

Ibitekerezo   ( 1 )

Turamushigikiye aba nya GAKENKE twese tumuri inyuma 100%; kandi twamwakiriye neza cyane umukandida wacu.

FPR oyeeeee ......

Niyizurugero Desiré yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.