Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Muri Karongi hashobora kubakwa uruganda rutunganya Kawa

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 28-07-2017 - 14:33'  |   Ibitekerezo ( )

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Karongi yavuze ko ikawa yera muri ako karere igiye kongererwa agaciro kurushaho.

JPEG - 1.2 Mb
Umuhinzi usarura Kawa ye

Yabitangaje ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Karongi ku wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017.

Ubucuruzi bwa kawa busanzwe bwinjiriza abahinzi amafaranga make kuko bayigurisha ari ibitumbwe, bakayigeza ku mashini ziyitonora ubundi bakajya kugurishwa mu mahanga.

Iyo Kawa igaruka mu Rwanda itunganyije neza ubundi ba bahinzi n’abandi bayikunda bagatanga akayabo bongera kuyigura ngo bajye kuyinywaho.

Paul Kagame, nubwo ateruye ngo avuge ko muri Karongi hazubakwa uruganda rutunganya Kawa, yavuze ko Kawa ihera izajya itunganywa kuva isaruwe kugeza ku rwego rwo kunyobwa.

Agira ati “Ntabwo ari ugutonora gusa tuzagarukiraho. No kuyitunganya kugeza hahandi h’agaciro ko hejuru.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda hari abatangiye kuyitunganya. Aha byumvikana ko yavugaga uruganda rumwe rutunganya Kawa rwafunguwe ku itariki ya 06 Werurwe 2015, ruherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2014 igihugu cy’Ubudage cyaguze mu Rwanda Ikawa ya miliyari imwe na miliyoni 800 z’Amadolari y’Amerika ($). Abadage bayitunganyije neza ubundi bayishyira ku isoko bayigurisha miliyari zisaga 3 z’Amadorari.

Mu mwaka wa 2011 Ubudage bwari bwaguze Ikawa itonoye kuri miliyari 2.3 z’Amadorari , bumaze kuyitunganya buyigarura ku isoko buyigurisha miliyari 3.7 z’Amadorari. Ibi bivuze ko hari amafaranga menshi abahinzi bahomba agatangwa mu mahanga.

Mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwinjije miliyoni 75 z’Amadorari yavuye muri toni ibihumbi 26 za Kawa itonoye. Muri 2014 rwari rwinjije miliyoni 59 z’Amadorari, naho mu 2013 zari miliyoni 55 z’Amadorari.

JPEG - 225.4 kb
Kagame yabwiye Abanya-Karongi ko Kawa izarushaho guhabwa agaciro

Ibyo bigaragaza ko muri Karongi haramutse hubatswe urwo ruganda rutunganya Kawa ayo mafaranga menshi u Rwanda rutanga mu mahanga yaguma mu bahinzi ba Kawa. Mu Rwanda hose habarurwa abahinzi ba Kawa ibihumbi 355.

Mu gace ka Karongi Kagame yiyamamarijemo, ni agace k’imisozi miremire kera Ikawa n’icyayi byinshi.

Yahiyamamarije mu gihe hatangiye no kubakwa uruganda runini ruzatunganya icyayi.

Uko kwiyamamaza kandi kwahuriranye no kuba hari kuzura umuhanda wa kaburimbo uzahuza uturere twose dukora ku Kiyaga cya Kivu, umuhanda wiswe uwa Kivu Belt ugamije koroshya ubuhahirane hagati y’abaturiye icyo kiyaga n’ahandi mu gihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2018 Kigali Today. All Rights Reserved.