Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Komisiyo y’amatora yatangaje intsinzi ntakuka ya Perezida Kagame

Yanditswe na Simon Kamuzinzi 9-08-2017 - 16:10'  |   Ibitekerezo ( 2 )

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje bidasubirwaho ko Paul Kagame ari we watsindiye kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Hatangajwe ibyavuye mu matora
Hatangajwe ibyavuye mu matora

Komisiyo y’amatora yavuze ko Abanyarwanda mu gihugu imbere batoye ari 6,769,514 kuri 6,897,096 bari kuri listi y’itora, n’abandi 39,709 batoreye mu mahanga, ku barenga 44,000 bari kuri lisiti.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda yavuze ko Perezida Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Habineza Frank atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.

Prof Mbanda ati"Komisiyo y’amatora itangaje bidasubirwaho ko Kagame Paul ari we watsindiye kuba Perezida wa Repubulika muri iyi manda iri imbere".

Komisiyo y’amatora ivuga ko yishimiye ko amatora yagenze neza mu Rwanda no mu mahanga, ndetse n’uburyo Abanyarwanda bakiriye neza ibyavuye mu matora.

Ibitekerezo   ( 2 )

twishimiyitsi yumubyeyiwacu

pierre yanditse ku itariki ya: 10-08-2017  →  Musubize

Turamushyigikiye!!!!!!

Olivier yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.