Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Ikibazo cyo kuhira imyaka muri Nyagatare kigiye kubonerwa umuti

Yanditswe na KT Editorial 22-07-2017 - 13:09'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko guverinoma izabafasha kurwanya ikibazo cy’amazi make mu mirima, bifashishije guhunika ayo kuhiza.

Aka karere kigeze kuba mu gice cya Pariki y’Akagera, yari iri kuri bitatu bya kane by’aka karere.

Hakunda kuba ikibazo cy’izuba ryinshi, ku buryo kubona amazi bibagora, bikanabangamira ibikora by’ubworozi n’ubuhinzi.

Ubwo yahiyamamarizaga kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, Kagame yavuze ko hari n’uburyo bwagenwe bwo guhangana n’icyo kibazo.

Yagize ati “Imvura si nyinshi nabyo birazwi ariko noneho muranabizi ko abantu bashobora kuhira imyaka.

Turashaka rero gukoresha amazi ahunikwa, ahobora kuva muri damu, ashobora kuva no mu migezi tukuhira imyaka, tugakomeza kubaka mukeza, n’amazi y’amatungo akaboneka.”

Abaturage babanaga n’inyamaswa, zimwe zikabonera izindi zikabarya. Kuri ubu bishimira ko ubuyobozi bwagabanyije Pariki abaturage bakaba ukwabo n’inyamaswa zikaba ukwazo nta kubangamirana.

Ni naho igice kinini cy’urugamba rwo kubohora igihugu cyarwaniwe cyane cyane mu Murenge wa Gatunda, nk’uko Kagame yabivuze ashaka gusobanura ko ari ahantu habitse amateka akomeye y’u Rwanda.

Ati “Hano Gatunda, twarahabaye, twarahagenze, twaharwaniye, turahatsindira.”

Yemereye abatuye mu Mujyi wa Nyagatare iterambere ry’umujyi ritahasanzwe

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi wakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamza mu Mujyi wa Nyagatare, yabasezeranyije umujyi ufite iterambere batigeze babona.

Umujyi wa Nyagatare ni umwe mu mijyi ifatwa nk’aho ari mishya, kuko mbere yo kubohora u Rwanda ari ugizwe ahanini na Pariki y’Akagera.

Kuri ubu hamaze kugera inganda amashuri n’umujyi ufite ufite umuvuduko mu kwiyubaka, nk’uko Kagame yabitangarije abatuye muri uyu mujyi ubwo yahiyamamarizaga kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Imyaka 23 ishize isigiye Nyagatare inganda, kaminuza, ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere. Aka Karere ka Nyagatare mu myaka irindwi iri imbere tuzayihindura ukundi. Itere imbere birushijeho.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.