Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Habineza Frank natorwa azagarura imyenda ya caguwa

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 24-07-2017 - 13:20'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Frank Habineza wiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda avuga ko natorwa azahindura ibyemezo biri gufatwa n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC bigamije guca caguwa.

Ibyo Dr Habineza yabibwiye abamushyigikiye mu Karere ka Nyaruguru aho yiyamamarizaga kuri uyu wa 23 Nyakanga 2017, abahamiriza ko nibamutora akaba perezida, azareka caguwa zigakomeza kwambarwa.

Nyamara izo caguwa zitwara u Rwanda akayabo ka miliyoni 15 z’Amadorari ya Amerika buri mwaka.

Muri Gashyantare 2016 ibihugu bigize umuryango wa EAC byemeje ko bigiye gutangira gukumira imyambaro ya caguwa yose, ahubwo hakubakwa inganda zikora imyenda mishya kandi ihendutse n’abaturage bagahabwa akazi muri izo nganda.

Icyo cyemezo cyafashwe hamaze kubarurwa ko mu mwaka wa 2015 wonyine abaturage ba EAC bose hamwe ngo batanze akayabo ka miliyari 124 z’Amanyarwanda (miliyoni 151 z’Amadorari) bagura imyambaro ya caguwa.

Ayo mafaranga ngo abatuye EAC bayatanga ku banyamahanga kandi bakayatanga ku myenda ishaje, itaramba rimwe na rimwe ngo iba irimo udukoko dutera indwara zikomoka ku baba barayambaye mbere.

Izo ngamba ariko ngo bwana Habineza ntazishyigikiye kuko we yabwiye abamwumvaga muri Nyaruguru ko nibamutora imyambaro ya caguwa izakomeza gucuruzwa, abaturage bakajya bayigura uko bashaka.

Habineza yagize ati “Abafashe ibyo byemezo ntabwo babajije abaturage, njye nimuntora caguwa zizakomeza kubageraho neza.”

JPEG - 51.8 kb
Habineza Frank arifuza kugarura caguwa

Icyakora ntacyo Habineza yavuze ku bashinja izo caguwa ko zitera n’indwara z’uruhu.

Habineza wiyamamarizaga mu gace ka Kibeho ubu kagendwa cyane n’abakora ingendo nyobokamana, ngo natsinda amatora akaba perezida azahubaka ibikorwa by’ubukerarugendo byiza n’imihanda hakomeze hatere imbere kurushaho.

Aho i Kibeho kandi kandida Habineza yahavugiye ko ku buyobozi bwe azateza imbere indimi z’Ikinyarwanda n’Igifaransa zikigishwa kugera no muri za kaminuza.

Ibitekerezo   ( 1 )

ok habineza rero natorwa azakore ibyobose avuga kuko njyewe mbona caguwa ntacyo yari idutwoye

Ngendahimana Janvier yanditse ku itariki ya: 25-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2018 Kigali Today. All Rights Reserved.