Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Dore impamvu Abanya-Rubavu baririmba “Nda ndambara yandera ubwoba”

Yanditswe na Sylidio Sebuharara 27-07-2017 - 14:56'  |   Ibitekerezo ( 2 )

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bahamya ko indirimbo “Nda ndambara yandera ubwoba” baririmba mu rurimi rw’Ikigoyi yamamaye cyane nyuma y’intambara y’abacengezi.

Abanya-Rubavu bahamya ko bafite impamvu yo kuririmba "Nda Ndambara yandera ubwoba"
Abanya-Rubavu bahamya ko bafite impamvu yo kuririmba "Nda Ndambara yandera ubwoba"

Baratangaza ibyo nyuma y’uko iyo ndirimbo yongeye kumvikana mu Karere ka Rubavu ubwo umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yahiyamamarizaga ku wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2017.

Kuri uwo munsi ubwo Kagame yafataga ijambo bararirimbye bati “Nda ndamabara yandera ubwoba, iyarinze Kagame izandindaaaaa, nda ndambara yandera ubwoba!”

Nawe yabasubije agira ati “Nanjye mbafite, ntayantera ubwoba.”

“Nta ntambara yantera ubwoba” ni indirimbo isanzwe ari iy’amadini y’Abaporotesitanti, bakaba bayiririmba bashingiye ku byo Imana yakoreye Daniel wo muri Bibiliya.

Abanya-Rubavu bayihinduye mu rurimi rw’Ikigoyi ngo “Nda ndambara yandera ubwoba” nyuma y’intambara y’abacengezi, yarangiye muri ako gace hagati y’imyaka ya 2000-2001.

Bahamya ko bahinduye iyo ndirimbo yo mu rusengero nyuma kwitegereza ibyo Perezida Kagame yanyuzemo mu ntambara yo kubohora u Rwanda hamwe no kurwanya abacengenzi batezaga umutekano muke muri Rubavu no mu gace k’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Intambara y’abacengezi yakuye abaturage bo muri ibyo bice mu byabo. Abo bacengezi baturukaga mu burasirazuba bwa Congo (DRC).

Iyo ntambara yatumye abana bata ishuri, abahinzi bareka guhinga, abacuruzi bafunga amaduka, ubukene burabatera.

Ingabo z’u Rwanda zashoboye guhashya abo bacengezi, basubira muri Congo, abandi bataha mu Rwanda maze umutekano muri ibyo bice uragaruka, Abanya-Rubavu basubira mu byabo, barakora biteza imbere.

Kugarurirwa umutekano babibitse ku mutima, bavuga ko bagomba kubyitura Paul Kagame bamutora agakomeza inzira yo kubateza imbere; nk’uko Habumugisha Emmanuel abisobanura.

Agira ati “Abaturage ba hano twabayeho nabi, duhangayitse kubera amasasu y’abacengezi, none abaturage bararya bakaryama nta kibazo bafite.

Imiyoborere ya Paul Kagame yatugejeje ku iterambere ririmo imihanda, amashanyarazi, amazi meza, amashuri, tugomba kumutora tumushimira ibyiza yatugejejeho kugira ngo ibyiza bikomeze kwiyongera.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rubavu
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Rubavu

Umukecuru ufite imyaka 70, wavuze ko yitwa Anosiyata avuga ko Kagame ari inshuti y’Abanyarwanda.

Agira ati “Tumufata nk’inshuti ya bose kuko yaje kubaka igihugu. Yadukijije amasasu y’abacengezi, aha Mudende cyera byari bimeze nabi, none ubu ntitukijirajira.

Yitaye ku basaza turahembwa. Nzamutora kugira ngo akomeze kubaka igihugu kuko nta wundi muyobozi uhwanye na we.”

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi ndirimbo jyewe iyi minsi iri kunyubaka. Naje we gose nda ndambara yandera ugoba.

Ahubwo uwayimpa nkayifata ikaba caller tune.

Jassu F B yanditse ku itariki ya: 29-07-2017  →  Musubize

Turamwemera ntawundi

Tom tom yanditse ku itariki ya: 28-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.