Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abanya-Rusizi bitandukanije n’abahakomoka basebya igihugu

Yanditswe na KT Editorial 28-07-2017 - 15:03'  |   Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bahamya ko badateze gutega amatwi abantu bahakomoka basebya igihugu bari hanze yacyo kandi ntacyo bakimariye.

Mu mvugo imenyerewe muri ako karere “Haki ya mungu” barahiye ko bazatora Paul Kagame kuko yatumye biyumvamo Ubunyarwanda, bitandukanye na Leta za mbere ya Jenoside zabafataga nk’Abanyamahanga kubera ako karere gaherereye inyuma y’ishyamba rya Nyungwe.

Babitangaje ubwo bakiraga umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, ubwo yahakoreraga ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2017.

Depite Bamporiki Edouard uhakomoka, wavuze mu izina ry’abaturage, yavuze ko ubu umuntu uturutse mu Karere ka Rusizi agerera rimwe i Kigali n’uturutse mu Karere ka Ngoma.

Ku bw’ibyo avuga ko badashobora guha amatwi uwashaka kubangisha ubuyobozi bihitiyemo.

Yagize ati “Abatuka igihugu baratubwira batubaka, banatutuba batiriganya batugambanira batarigeze gutanga amata mu Rwanda. urugamba mwatsinze ni urw’ibihe byose.”

Kagame nawe yavuze ko ubu Abanyarwanda bahuriye kuri politiki yubaka, idasiga n’umwe inyuma, aho buri Munyarwanda yigirira icyizere akakigirira na mugenzi we.

Yavuze ko ibyo bituruka ku kuba u Rwanda ari igihugu cy’abantu bashya, haba mu myaka no mu myumvire.

Ati “Bamwe ni bashya kubera ko ari bato, abandi ni bashya bakuru ariko mu myubakire mishya y’igihugu muri politike babitangiye ejo bundi mu myaka 23.”

Yavuze kandi ko,ibyo yemeye kugeza ku Banyarwanda atari amabarankuru ahubwo ko azabikora nk’uko babyemeranijweho. Avuga kandi ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ntawe bagomba guha ibisobanuro ku iterambere ribareba.

Muri bimwe mu byo yiyemeje kugeza kuri aka karere mu myaka irindwi iri imbere, ni ukongera serivisi z’ubuzima, ibikorwa remezo nk’imihanda, yiyemeje kandi kongera ubukerarugendo buturutse mu mutungo kamere nk’amashyuza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.