Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017.
Frank Habineza
Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma. Mu Karere ka Kirehe yahageze mu masaha ya mbere ya saa sita yakirwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza babarirwa muri 150 n’abaturage babarirwa muri 60.
Yabwiye abanyakirehe ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azabaha umuhanda wa kaburimbo uhuza Kirehe n’ibihugu baturanye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.
Akimara kuvuga imigabo n’imigambi ye yahise akomereza mu Karere ka Ngoma. Yahageze saa 15h30 yakirwa n’abanyamurango b’ishyaka rye “Democratic Green Party of Rwanda” n’abandi baturage bose babarirwa mu 100.
Yabwiye abatuye Ngoma ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azakuraho imisoro. Ati “Amafaranga yavaga kuri iyo misoro ntago tuzabura aho tuyakura."
Akomeza avuga ko natorwa azashyigikira Mitiweri ariko ngo ikore neza kurushaho ku buryo azashyiraho ikigega gifasha abayifite kwivuza bakabona imiti myiza nk’abandi bafite ubundi bwishingizi.
Kubera iyo mpamvu ngo azanashyiraho ikigo nderabuzima muri buri kagari anashyigikire abavuzi gakondo.
Mpayimana Philippe
Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke. Muri Rusizi yahageze mu masaha ya mu gitondo yakirwa n’abaturage babarirwa muri 60.
Abanyarusizi nabo yababwiye ko naramuka atowe azashyiraho ikigo gifasha abashomeri kubona imirimo anagabanye inyungu amabanki yaka ku nguzanyo.
Mpayimana yijeje abaturage b’i Rusizi ko azabafasha kubona imirima y’ibishanga akazanongera imishahara mu nzego z’ibanze mu rwego rwo guca ruswa.
Avuye i Rusizi, yakomereje kwiyamamaza i Nyamasheke. Yiyamamarije hafi y’ibiro by’ako karere ariko abura abantu biba ngombwa ko afata impapuro zanditseho ubutumwa bwe agenda aziha abaturage mu nzira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Ko mbona bata umwanya wabo wubusa kko bashetse ikindi bakora ko uyobora urwanda yamaze gutorwa kd unarubereye nawundi numukandida wa FRR inkotanyi