Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Abakandida bahanganye n’uwa FPR bakomeje kwiyamamaza mu turere (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 18-07-2017 - 17:45'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Frank Habineza yiyamamarije mu Karere ka Kirehe n’aka Ngoma. Mu Karere ka Kirehe yahageze mu masaha ya mbere ya saa sita yakirwa n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza babarirwa muri 150 n’abaturage babarirwa muri 60.

Habineza ubwo yiyamamarizaga i Kirehe
Habineza ubwo yiyamamarizaga i Kirehe

Yabwiye abanyakirehe ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azabaha umuhanda wa kaburimbo uhuza Kirehe n’ibihugu baturanye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane.

Akimara kuvuga imigabo n’imigambi ye yahise akomereza mu Karere ka Ngoma. Yahageze saa 15h30 yakirwa n’abanyamurango b’ishyaka rye “Democratic Green Party of Rwanda” n’abandi baturage bose babarirwa mu 100.

Yabwiye abatuye Ngoma ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azakuraho imisoro. Ati “Amafaranga yavaga kuri iyo misoro ntago tuzabura aho tuyakura."

Akomeza avuga ko natorwa azashyigikira Mitiweri ariko ngo ikore neza kurushaho ku buryo azashyiraho ikigega gifasha abayifite kwivuza bakabona imiti myiza nk’abandi bafite ubundi bwishingizi.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Ngoma
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Ngoma

Kubera iyo mpamvu ngo azanashyiraho ikigo nderabuzima muri buri kagari anashyigikire abavuzi gakondo.

Mpayimana Philippe

Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke. Muri Rusizi yahageze mu masaha ya mu gitondo yakirwa n’abaturage babarirwa muri 60.

Abanyarusizi nabo yababwiye ko naramuka atowe azashyiraho ikigo gifasha abashomeri kubona imirimo anagabanye inyungu amabanki yaka ku nguzanyo.

Mpayimana ari kwiyamamariza mu Karere ka Rusizi
Mpayimana ari kwiyamamariza mu Karere ka Rusizi

Mpayimana yijeje abaturage b’i Rusizi ko azabafasha kubona imirima y’ibishanga akazanongera imishahara mu nzego z’ibanze mu rwego rwo guca ruswa.

Avuye i Rusizi, yakomereje kwiyamamaza i Nyamasheke. Yiyamamarije hafi y’ibiro by’ako karere ariko abura abantu biba ngombwa ko afata impapuro zanditseho ubutumwa bwe agenda aziha abaturage mu nzira.

Mpayimana ari kwiyamamariza i Nyamasheke
Mpayimana ari kwiyamamariza i Nyamasheke

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mbona bata umwanya wabo wubusa kko bashetse ikindi bakora ko uyobora urwanda yamaze gutorwa kd unarubereye nawundi numukandida wa FRR inkotanyi

Nelly yanditse ku itariki ya: 20-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.