Mpayimana Filippe wiyamamariza umwanya wa Perezida yatangaje ko Paul Kagame ari intwari y’Afurika kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kutavugirwamo.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, ubwo yiyamarizaga mu Mujyi wa Nyagatare w’Akarere ka Nyagatare. Nyuma yo kugaragaza imigabo n’imigambi ye, yahaye urubuga abaturage bamubaza ibibazo.
Rutayisire Protogene umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya East African University Rwanda yamubajije akarusho azanye, kuko we ngo umukandida we yarokoye Abanyarwanda muri Jenoside anabateza imbere ku buryo bugaragara.
Yagize ati “Nyakubahwa, uzanye akahe karusho ko jye umukandida wanjye yarokoye abantu bicwaga, aduteza imbere, Njye mufata nka Guandhi n’izindi ntwari zose, uzakora iki cyane ku burezi n’ubuhinzi wibanzeho ko twe dukorera mu makoperative?”
Yahise amusubiza ko nawe yemera umukandida wa RPF-Inkotanyi nk’intwari kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kugira ijambo kwe.
Ati “Uwo mukandida wawe rwose nanjye hari ibyo muziho, njye mufata nk’intwari nka ba Nkwame Nkurumah kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kutavugirwamo.”
Yongeyeho ko mu burezi nta mwana uzongera kwirukanirwa amafaranga y’ishuri cyangwa ay’umwambaro. Avuga ko abarimu azabongerera umushahara akanarwanya abacikiriza amashuri, agashyiraho n’ikigega gishakira abarangije kwiga imirimo.
Yizeje ko natorwa atazasenya ibyagezweho ahubwo azabyubakiraho agahindura byinshi harimo ibitavugwa nko kuba hari abakivoma amazi mu birometero bitatu n’ibindi.
Mpayimana yemeza ko yizeye intsinzi ahubwo asigaje kumenya amajwi azatsindiraho, yavuze ko ku buyobozi bwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge bazajya batorwa n’abaturage, aho gukora ibizimini kandi n’abakuru b’imidugudu bagashyirirwaho umushahara.
Mu bikorwa azibandaho akimara kuba perezida ngo mu myaka ibiri gusa, hazaba hamaze guhangwa imirimo igera kuri miliyoni ebyiri,akazanoza imirimo cyane yibanda ku ifatwa nk’iciriritse.
Avuga ko azihutisha kuvugurura ubuhinzi ariko by’umwihariko abaturage bifite bakagira imyumvire yo kubaka inzu ndende zo guturamo aho kubaka ibipangu kuko bigabanya ubutaka bwo guhingaho abazabirengaho bakazashyirirwaho imisoro ihanitse.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Nukuri Tubashiye Amakuru Meza Mutugeza. Murako Ntawabanenga Pe