Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Umwanya wa Perezida wa Repubulika ntuhabwa ubonetse wese - Miss Mutesi Jolly

Yanditswe na KT Editorial 9-07-2017 - 17:30'  |   Ibitekerezo ( )

Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rugomba kuzayoborwa n’Umutimanama mu matora ya Perezida wa Repubulika, rugahitamo umuyobozi ukwiye, kandi wifuriza ineza Abanyarwanda.

Umutesi Jolly wambaye umuhondo mu Kiganiro bagezaga ku rubyiruko
Umutesi Jolly wambaye umuhondo mu Kiganiro bagezaga ku rubyiruko

Yabitangaje mu nama yahuje urubyiruko rwaturutse mu mashyirahamwe y’urubyiruko atandukanye, yabaye kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017.

Muri iyi nama yateguwe n’Umuryango Rwanda Young Generation Forum, urubyiruko rwaganiraga ku ruhare rwarwo mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki ya 4 Kanama 2017.

Miss Jolly yavuze ko Perezida wa Repubulika urubyiruko rwifuza, ari umuyobozi uzarugeza aheza rwifuza kugana, asaba urubyiruko kuzirengagiza amarangamutima ndetse n’amabwire bagatora batekereza inyungu z’abaturwanda bose muri rusange.

Yagize ati” Umwanya wa Perezida wa Repubulika si umwanya uhabwa uwo ari we wese nta n’icyo azwiho, kandi si n’umwanya baza gushakiraho ubunararibonye.

Ndasaba urubyiruko kuzatora batuzuza umuhango gusa, ahubwo bakazayoborwa n’umutimanama bagatora neza, kuko ibizava mu matora bizagirira inyungu Abanyarwanda bose.”

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama
Urubyiruko rwitabiriye iyi nama

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yunze mu rya Miss Umutesi Jolly, asaba urubyiruko kutaba ba ntibindeba mu gihe cy’amatora, abibutsako ko bagomba kumva ko gutora atari umuhango, ahubwo ari ukugena ahazaza heza h’igihugu .

Ati” Mugomba kuzirikana aho Abanyarwanda bifuza kugana, mukibuka ko mugomba no gusigasira ibyagezweho nk’urubyiruko ruzanabibabo igihe kinini.

Nimutoresha Umutimanama mugatora neza, muzaba ari igishoro mutanze, kandi nyuma y’imyaka irindwi ntimuzatinda kubona inyungu z’icyo gishoro mwatanze mutora neza.”

Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC
Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC

Urubyiruko rusaga 150 rwari rwitabiriye iyi nama, mu magambo rwavuze rwahurije mu kwiyemeza gukangurira bagenzi babo gutunganya ibisabwa byose kugira ngo umuntu yemererwe gutora, kugira ngo hatazagira uwimwa amahirwe yo kwitorera umukuru w’Igihugu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.