Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Umukandida Kagame ntiyumva icyatumaga bavuga ko Nyaruguru nta cyiza igira

Yanditswe na KT Editorial 15-07-2017 - 14:27'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko atumva impamvu Akarere ka Nyaruguru kari karibagiranye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikageza n’aho n’abagatuye nta cyiza babonwaho.

Kagame yakiriwe n'ibihumbi by'abari bategereje kumwereka ko bamushyigikiye mu Karere ka Nyaruguru.
Kagame yakiriwe n’ibihumbi by’abari bategereje kumwereka ko bamushyigikiye mu Karere ka Nyaruguru.

Ni bimwe mu byo yatangarije abatuye aka karere ubwo bari bamaze kumuratira ibyo bagezeho mu myaka 23 ishize, byose babigejejweho n’ubuyobozi yari arangaje imbere.

Yagize ati “Nyaruguru yari yaribagiranye, abantu bavuga ngo nta cyiza cyavayo. Ariko se ni gute habura kuvayo ibyiza kandi hari abantu?”

Yakomeje avuga ko kuba abaturage batarigeze batererana ubuyobozi yari ahagarariye, kandi nabwo bwabakenera ntibubabure, ari byo bizatuma atazabatererana mu gihe azaba abayoboye nk’uko babyifuje.

Ati “Twabahamagaye kenshi muritaba. Ubu nimwe mwaduhamagaye kandi turitabye, kugira ngo dukomezanye kubaka u Rwanda. Mbijeje ko ntazigera mbatererana muri uru rugendo.”

Yabasabye kudaha amatwi abavugira hanze kandi batazi ibibera mu Rwanda, abasaba gukomeza kwiteza imbere bakiyubakira igihugu kuko nta wundi ushobora kubibagezaho.

Ati “Dufite inshingano zo kubakira ku musingi w’ibyo twagezeho. Buri wese agomba kugira uruhare muri uru rugendo.”

Mu ngamba ifite muri manda itaha, FPR-INKOTANYI ifite intego yo kubaka no gusana imihanda mihahirano ireshya na km 3,000 mu rwego rwo kugeza umusaruro ku isoko.

Aka karere nako gahana imbibe n’u Burundi nako kari mu buzagerwaho n’iyi mihigo.

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewega weeee, Pawulo alis Mutama Kijana aratera Mpayimana na Habineza ico bita K.O canke Nokawuti nkimwe umusore w’umwongereza Antony Joshua akubita abateramakofi bagenzi biwe. Antony Joshua n’umusore wa 25 ans ankumbuza cane Mike Tyson mumyaka ya 90. Mumbwirire umutama ko uwatsinze yamaze kwibonekeza.

Nyindo yanditse ku itariki ya: 15-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.