Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Uko biba byifashe iyo abakandida bahanganye n’uwa FPR bari kwiyamamaza (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 17-07-2017 - 18:14'  |   Ibitekerezo ( 4 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Frank Habineza yagombaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyagatare ariko agezeyo ntiyiyamamaza kuko ngo bamwangiye kwiyamamariza ahantu habereye isoko.

Ubundi uwo mukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yari yasabye kwiyamamariza mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Rwimiyaga muri santere ahabera isoko ry’amatungo.

Ubwo Frank Habineza yiyamamarizaga mu Karere ka Gatsibo
Ubwo Frank Habineza yiyamamarizaga mu Karere ka Gatsibo

Yaje kwangirwa aho hantu kubera ko umunsi yasabaga wahuriranye n’isoko, yandikirwa ibaruwa imusaba gushaka ahandi. Banditse basaba ahitwa Gacundezi, ariko naho ngo bahabakuye babajyana ahitwa Bugaragara.

Ntezimana Jean Claude, umunyamabanga w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo, avuga ko ibyo byose ari byo byatumye bataziyamamariza muri Nyagatare kuko ngo babona ubuyobozi bwaho bwabahakaniye.

Ruboneka Sylver, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga avuga ko aho i Bugaragara ariho bari bumvikanye.

Amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) avuga ko abakandida biyamamariza kuyobora igihugu batemerewe kwiyamamariza ahantu hateraniye abantu bari muri gahunda zabo, aho ni nko mu isoko, ku Kiliziya cyangwa ku nsengero ku bigo by’amashuri n’ahandi.

Ayo mabwiriza akomeza avuga ko kandi umukandida ubirenzeho yandikirwa ibaruwa imuburira, yakomeza akaba yashobora guhagarikwa ntakomeze kwiyamamaza.

Nyuma yo kutiyamamariza i Nyagatare, Frank Habineza yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gatsibo aho yageze nyuma ya saa sita akakirwa n’abayoboke be n’abandi baturage.

Frank Habineza yatangarije abo baturage ko naramuka atorewe kuyobora igihugu, azazamura umusaruro w’ibiribwa ku buryo ngo abaturage bose bazabona ibyo barya. Yavuze kandi ko ngo azagabanya umusoro ukava kuri 18% ukagera kuri 12%.

Ntezimana avuga ko aho umukandida wabo yiyamamarije yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 1000.

Mpayimana Philippe

Umukandida Mpayimana Philippe yagombaga kwiyamamariza mu Karere ka Nyamagabe na Rusuzi.

Ubwo Mpayimana yiyamamarizaga i Nyamagabe
Ubwo Mpayimana yiyamamarizaga i Nyamagabe

Ubwo yageraga mu Mujyi wa Nyamagabe yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 500; nk’uko abitangaza.

Yababwiye ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azaca ikibazo cy’ubushomeri ku buryo ngo mu gihe cy’imyaka ibiri hazajya hahangwa imirimo miliyoni.

Yavuze ko nta mukozi ukora imirimo ifitiye igihugu akamaro wakagombye gukorera ubushake, aho yatanze urugero rw’abayobozi b’imidugudu. Naramuka atowe ngo azaharanira ko ibyo bivaho nabo bakajya bahembwa.

Yavuze ko muri rusange azaharanira icyatuma Abanyarwanda bose babona amafaranga bityo ntabe umugani kuri bamwe.

Mpayimana yavuze ko ubwo yiyamamarizaga i Rusizi yakiriwe n'abaturage babarirwa muri 500
Mpayimana yavuze ko ubwo yiyamamarizaga i Rusizi yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 500

Ibitekerezo   ( 4 )

mubyukuri nibyiza ariko muvuge ibyo muzageraho mwere kutubeshya mutazatumerera nkabamamaza imiti muringa batubwirako ivura indwara 50000

fidele yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Ariko ibyo azazamura .. Azabikura hehe ko ari cyo nibaza koko??? Ngo guhanga imirimo millioni?? Hhhahah azicara ayihange wenyine ariko??... Ese nibarize yumva azabikorana nabo maganatanu bonyine?? Nibasobanure neza... Bareke kutwizeza ibitangaza....... Dore ngo bazazana ibyogajuru byo gucunga umutekano... Ubwo tayali abahinzwe umutekano bazahita baba abashomeri... Maze cya kibazo yacyemuraga abe aragiteye ahubwo..... Dore ngo azubakira abasirikare bave mu mashyamba bajye mu nzu nziza....... Ninde wabonye umusirikare ucunga umutekano aryamye muri chateau hhhhhhhah .... Njye muransetsa

Gege yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Ntibishoboka eeeee

nkiriho.claude yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

Biragaragarako Frank ibyavuga bitashoboka Imyaka ibiri yonyine?
Ikindi abaturage barinyumaye nibakechane nihindure gahunda yiyamamaze akoresheje ikinya
makuru naho ahanduho biteyisoni
Congratulations

nkiriho.claude yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.