Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Twibukiranye ibyaranze amatora ya Perezida muri 2010

Yanditswe na Oswald Niyonzima 13-07-2017 - 21:31'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, urugamba rwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ruratangira ku mugaragaro, aho abakandida bose bazazenguruka igihugu mu minsi 20 biyamamaza.

Imisozi ya Gicumbi yari yuzuye abaturage baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Imisozi ya Gicumbi yari yuzuye abaturage baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Ukurikije uko gahunda zo kwiyamamaza zimeze, birashoboka ko abakandida bashya batazabona umwanya wo gusubira mu ngo zabo guhindura imyambaro ku munsi nyir’izina w’amatora, kuko bibasa umwanya wo kumvisha abaturage amagambo atagira ibikorwa biyasobanura.

Kugira ngo wumve akazi katoroshye gategereje abakandida bashya byagusaba kubanza kumenya uko ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu byagenze mu 2010.

Abaje kwamamaza Paul Kagame muri Gisagara.
Abaje kwamamaza Paul Kagame muri Gisagara.

Abakandida bashya icyo gihe aho bajyaga basangaga ibibuga bibahamagara, nta baturage bahari kuko abaturage babaga bifuza kubwizwa ibikorwa kurusha amagambo.

Abenshi mu baturage ntibaranacaho iryera abakandida bashya mu gihe bahora bakorana inama zitandukanye na Perezida Paul Kagame, akenshi akabasanga iwabo kubakemurira ibibazo cyangwa se agategeka abayobozi kubibakemurira.

Mu kwiyamamaza, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi azaba ahanganye na Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR) n’umukandida wigenga Philippe Mpayimana.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame muri Gisagara byari bimeze nk'ubukwe.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame muri Gisagara byari bimeze nk’ubukwe.

Muri 2010, Umuryango FPR Inkotanyi wari uhagarariwe na Perezida Paul Kagame, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ryari rihagarariwe na Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) ryari rihagarariwe na Prosper Higiro. Hari kandi n’Ishyaka riharanira Amahoro n’ubufatanye (PPC) ryari rihagarariwe na Dr Mukabaramba Alvera.

Kimwe no muri 2010, birashoboka ko hazaboneka udushya twinshi mu kwiyamamaza muri uyu mwaka. Kigali Today yabateguriye udushya twabaye muri 2010:

Wasangaga ahantu hose handitse "PAUL KAGAME"

Abaturage bo mu Burasirazuba bari bafite udushya mu kwerekana ibyo bagezeho.
Abaturage bo mu Burasirazuba bari bafite udushya mu kwerekana ibyo bagezeho.

Ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga ku wa 20 Nyakanga 2010, Stade Amahoro yari yafashwe na FPR Inkotanyi ngo iyifashishe.

Mu gihe iyo stade ubusanzwe yakira abantu ibihumbi mirongo itatu, Perezida Kagame yagiye kuhagera asanga hari abarenga ibihumbi mirongo itandatu bamutegereje. Bivuze ko umubare w’abasanzwe bajya muri stade wari bikubye inshuro ebyiri.

Mu gice kimwe cya stade, abaturage bari bicaye mu buryo bigize inyuguti z’izina rya "PAUL KAGAME”. Kagame yahageze saa cyenda z’amanywa zuzuye yakirizwa amashyi y’urufaya, maze FPR Inkotanyi itangizanya ibikorwa byo kwiyamamaza “Urumuri rw’Icyizere”.

Perezida Kagame acana urumuri rw'icyizere muri kimwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza.
Perezida Kagame acana urumuri rw’icyizere muri kimwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

Ni igikorwa cyaranzwe n’amarangamutima menshi agaragaza uko bafata umukandida wabo, aho wasangaga abenshi basuka amarira y’ibyishimo nk’uko byanagaragaye kuri Televiziyo Rwanda.

Rulindo na Gakenke: Kwiyamamariza mu bice by’icyaro byatangiranye umurindi

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri Gakenke.
Ibikorwa byo kwiyamamaza muri Gakenke.

Ku munsi wa kabiri, Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangajwe n’uburyo yakiriwe n’uburyo mu turere twa Rulindo na Gakenke. Bamwe mu baje kumushyigikira batanze ubuhamya ko bari bagenze ibirometero birenga 10 kugira ngo bashobore kwifatanya n’umukandida wabo.

Umwe mu nkeragutabara zahoze mu ngabo za Leta ya Habyarimana (Ex FAR) we yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse cyane kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame.

Yari yasubijwe mu ngabo z’igihugu (RDF) ariko amaze gusubizwa mu buzima busanzwe avamo umushoramari ukomeye worora inkora zirenga ibihumbi icumi.

Umukandida wa FPR Paul Kagame yiyamamariza muri Rutsiro.
Umukandida wa FPR Paul Kagame yiyamamariza muri Rutsiro.

Ubwo butunzi bwose ngo yabukomoye ku nka yahawe muri gahunda ya “Gira inka Munyarwanda”. Gahunda bizwi ko ari imwe muri gahunda za FPR Inkotanyi.

Nk’uko byari byagenze kuri Sitade Amahoro, muri Rulindo na Gakenke naho hari hitabiriye umubare munini cyane w’abashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi ku buryo wasangaga buzuye agasozi bakajye no mu kibaya. Nko muri Gakenke gusa, icyo gihe hari abasaga ibihumbi mirongo itandatu.

Musanze: Kagame yafashe umwanya wo guhoberana n’abamushyigikiye

Uyu mubyeyi byaramunaniye kwihangana abyinana na Paul Kagame.
Uyu mubyeyi byaramunaniye kwihangana abyinana na Paul Kagame.

Perezida Kagame avuye muri Gakenke na Rulindo yakomereje mu Karere ka Musanze. Icyasigaye mu mitima ya benshi ubwo yari i Musanze, baba abari bahibereye cyangwa ababonye ifoto icicikana, ni uburyo Perezida Kagame yahobeye umwana w’umukobwa w’imyaka ine.

Perezida Kagame yafashe uwo mwana amukuye mu kivunge cy’abantu aramuhobera, maze abantu basabwa n’urusaku rw’ibyishimo byakurikiwe no kuririmba kubera ubwo bwuzu.

Kagame yiyamamarije ahahoze ari iwabo wa Habyarimana

Umukandida Paul Kagame muri Ngororero.
Umukandida Paul Kagame muri Ngororero.

Avuye i Musanze, Perezida Kagame yahise akomereza mu Burengerazuba bw’u Rwanda maze atangirira mu Karere ka Nyabihu Perezida Habyarimana yavukiyemo kanahoze ari no mu nkoramutima za Habyarimana.

Akihagera kugeza ahavuye, intero yari indirimbo “Tora tora Paul Kagame”, indirimbo yari yafashwe nk’indirimbo iranga ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR Inkotanyi.

Muri Rubavu, ho ubutumwa bushyikira umukandida wa FPR Inkotanyi bwari bwanditse ku gasozi ahirengeye ku buryo washoboraga ku busoma uri mu ndege cyangwa ahitaruye mu birometero.

Kuva mu 1994 kugeza 1999, aka gace kahuye n’urugamba rutoroshye rw’intambara y’abacengezi, umutwe w’abari barahungiye mu cyari Zayire basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Banyuzagamo bakagaba ibitero mu Rwanda, mu gihe mu Rwanda hari hakiri ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage mu nkambi zitandukanye.

Nyuma y’imyaka 10 batengamaye mu mudendezo, amatora ya 2010 yari bumwe mu buryo bwo kwishyura FPR Inkotany yaharaniye kandi ikabageza kuri uwo mutekano.

Bamwe mu banyamahanga nabo bari baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Bamwe mu banyamahanga nabo bari baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Avuye i Rubavu, ku mupaka w’u Rwanda na Congo, Perezida Kagame yahise yerekeza muri Ngororero. Aka karere na ko kari mu duce twari twarazahajwe n’abacengezi.

Muri Werurwe 1997, abacengezi binjiye mu Rwanda baturutse mu Congo bagota Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya Nyange maze bategeka abanyeshuri bari mu byumba baryamamo kwitandukanya abahutu bakajya ukwabo n’abatutsi ukwabo.

Ariko kubera ko abanyeshuri bari bazi ko ibyo batabikorera impuhwe ahubwo ari umugambi wo kwica bagenzi babo, banze kwitandukanya barasubiza bati “Turi Abanyarwanda twese.” Kubera uburyo abo bana bemeye kwitangirana bashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda.

Bwa mbere umuryango wa Perezida Kagame wifatanyije na we mu bikorwa byo kwiyamamaza

Umuryango wa Paul Kagame wari wamuherekeje mu kwiyamamaza muri Huye, Nyanza na Nyamagabe.
Umuryango wa Paul Kagame wari wamuherekeje mu kwiyamamaza muri Huye, Nyanza na Nyamagabe.

Avuye i Ngororero, Perezida Kagame yahise yerekeza muri Karongi na Rutsiro. Aha, Madame Jeannette Kagame, Ange Kagame na Ivan Cyomoro ntibari basigaye.

Abamushyigikiye bari bambaye imipira ya "T-shirts" iri mu mabara n’ibirango bya FPR Inkotanyi ariko hakaba umuntu umwe wari wanditseho ngo “Iterambere ry’ingendo zo mu kirere,” uwo ahari namwe mwamwibwira.

Kagame yavuye i Karongi yerekeza ku ivuko

Imbaga ya Kamonyi yari yitwaje ibyapa n'impundu byo gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Imbaga ya Kamonyi yari yitwaje ibyapa n’impundu byo gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Umuryango wa Kagame wahise ugumana na we bava i Karongi berekeza mu Karere ka Kamonyi, bakurikizaho Akarere ka Ruhango. Muri aka gace k’Amajyepfo umubare w’abitabiriye gushyigikira Kagame wabaye munini cyane ku buryo byabaye ngombwa ko hifashishwa za “bosebarireba” (ecrans) nini kugira ngo buri wese ashobore kunezerwa muri ibyo birori.

Umukandida Paul Kagame yakiriwe n'ibihumbi mu Ruhango ari naho kwiyamamariza-bizahera-uyu mwaka.
Umukandida Paul Kagame yakiriwe n’ibihumbi mu Ruhango ari naho kwiyamamariza-bizahera-uyu mwaka.

Ababyeyi ba Perezida Kagame bahungiye muri Uganda baturutse muri Ruhango mu myaka ya 1950 bahungana na Kagame ari umwana muto.

Iwabo wa Jeannette Kagame

Bamwe mu banyamuryango ba FPR bari baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Bamwe mu banyamuryango ba FPR bari baje gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Bavuye mu Ruhango bakurikijeho uturere twa Huye na Nyamagabe, by’umwihariko mu Murenge wa Cyanika. Muri uyu murenge Jeannette Kagame avukamo, bari bafite ibyapa binini byanditseho ngo “Kagame 100%”.

Bamwe mu bo mu Ishyaka riharanira Demokarasi na bo bagaragaye mu za T-shirts zabo z’umuhondo biyemeza gushyigikira Paul Kagame. Bari bafite amafoto menshi agaragaza Perezida Kagame n’ibendera rya FPR Inkotanyi.

Icyo gihe Madame Jeannette Kagame yari yaherekejwe n’abayobozi bakomeye muri guverinoma aho i Nyamagabe gushyigikira umukandida Paul Kagame.

Gicumbi yaciye agahigo k’ubwinshi bw’abari baje gushyigikira Kagame

Muri Gicumbi, Paul Kagame yaciye agahigo k'ubwinshi bw'abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Muri Gicumbi, Paul Kagame yaciye agahigo k’ubwinshi bw’abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mu ho Perezida Kagame yiyamamarije hose, ishusho y’Akarere ka Gicumbi ishobora kutazibagirana. Muri aka gace kabaye igicumbi cy’Ingabo za FPR Inkotanyi mu ntambara yo kubohora igihugu, imibare igaragaza ko abitabiriye ku munsi Kagame yahiyamamarije babarirwaga mu bihumbi 150.

Uruvugiro (podium) Kagame yafatiye ijambo rwari kure cyane ya bamwe ku buryo bamwe bumviraga ijwi gusa mu ndangururamajwi.

Kubera ubwinshi bw’abo bantu, byabereye umwanya Kagame wo kuvuga ku baharabika u Rwanda, agira ati “Abadashaka kubona intambwe turimo gutera nibashaka baziyahure.”

Igikorwa cyo kwiyamamaza kuri Stade Amahoro
Igikorwa cyo kwiyamamaza kuri Stade Amahoro

Icyo gihe, Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bakoreshe uburenganzira bwabo bwo guhitamo ibyo bifuza. Iri ijambo guhera icyo gihe arikomeyeho kuko abisubiramo mu mbwirwaruhame ze hafi ya zose ko “Abanyarwanda ari bo bagomba kwihitiramo uko babaho.”

Nyagatare na Gatsibo: Aha ho n’inka zari zambaye amabara ya FPR

Nk’agace k’ubworozi, Gatsibo na Nyagatare, ari naho Inkotanyi zinjiriye bwa mbere mu rugamba rwo kubohora igihugu, Kagame yahasanze umubare munini cyane w’abamushyigikiye.

Ikintu icyo ari cyo cyose cyari cyahindutse amabara ya FPR Inkotanyi ku buryo n’inka nk’ikimenyetso cy’ubukungu muri ako karere, zari zambaye amabara ya FPR Inkotanyi.

Kanama 8: ku Isabukuru Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo

Ku wa 08 Kamena 2010, umunsi wari ubanjirije amatora nyir’izina, umwe mu bakandida bari bahanganye na Paul Kagame, byabaye ngombwa ko afata akaruhuko akajya kwishimira isabukuru ye y’amavuko hamwe n’umuryango we.

Iyi itariki, yari itariki y’amavuko ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, umukandida wa PSD. Dr Ntawukuriryayo agira ati “Nafashe akaruhuko mu rugo hamwe n’umugore wanjye n’abakobwa banjye babiri.”

Ati “Banteguriye ibiryo biryoshye bigizwe n’igitoki n’inyama. Mu gitondo kare bandirimbiye indirimbo y’isabukuru nziza banampa n’indabo z’iroza.”

Icyo gihe yagize ati “Nishimiye kwizihiza isabukuru yanjye y’amavuko ku munsi w’igikorwa gikomeye cya demokarasi mu gihugu cyanjye.”

Dr Ntawukuliryayo muri ayo matora yo ku wa 09 Kanama 2010 yashoboye kubona amajwi angana na 5.15% gusa by’amajwi y’abatoye bose. Prosper Higiro, wari Senateri akaba Visi Perezida wa PL, we yabonye 1.3% naho Dr Alvera Mukabaramba wa PPC abona 0,40%.

Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi ni we wegukanya intsinzi ku nshuro ya kabiri n’amajwi 93%.

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko Paul Kagame yatorwa 100% kuko ibikorwa bye birivugira. Paul Kagame Oyeeeeeeeeee!!!

Tuyizere JMV yanditse ku itariki ya: 18-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.