Tuzongera ingufu mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma - Hon. Rwigamba

Fidèle Rwigamba wari usanzwe ari umudepite ukomoka muri FPR, yemeza ko kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bitakozwe neza 100% muri manda ishize ngo akazabyongeramo ingufu natowa.

Byari ibirori mu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bazahagararira FPR mu nteko ishinga amategeko
Byari ibirori mu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bazahagararira FPR mu nteko ishinga amategeko

Yabivuze kuri uyu wa 14 Kanama 2018, ubwo umuryango FPR Inkotanyi wamamazaga abakandida bawo mu karere ka Kicukiro, ahari hari aba abakandida bane ari bo Fransisca Tengera, Jane Mutamba, Fidèle Rwigamba na Dr Omar Munyaneza.

Icyo gikorwa kikaba cyitabiriwe n’abaturage benshi bari baje kwirebera abakandida babo ngo bamenye abo bazatora igihe nikigera.

Fidèle Rwigamba wari usanzwe ari mu Nteko, yavuze ko hari byishi byiza bakoze ariko ko kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bitagezweho neza.

Agira ati “Twatoye amategeko yose twari twarashyikirijwe uko yari 315, ni igikorwa gikomeye. Icyakora ikijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma numva tutarabikoze uko bikwiye, ntitwageze ku 100%, ni ho rero numva tuzongera ingufu ninsuba mu Nteko”.

Arongera ati “Kubyongeramo ingufu bigakorwa neza ni ko gufasha Nyakubahwa Perezida wa Repuburika kugera kuri gahunda ye y’imyaka irindwi”.

Umwe mu banyamuryango ba FPR witabiriye icyo gikorwa, Twagiramungu Egide wo mu murenge wa Gatenga, avuga ko FPR yamurokoye bityo ko agomba kuyitura.

Ati “Nkunda FPR kuko yandokoye muri Jenoside, impa umutuzo n’umutekano nari narabuze kuri Leta ya Habyarimana. Mbere sinabashije kwiga, naviriyemo mu wa gatandatu kubera gutotezwa ariko ubu abana banjye bariga mu mudendezo mu mashuri meza kubera ubuyobozi bwa FPR”.

Arongera ati “Abakandida bacu turabasaba kuzatuvuganira kugira ngo VUP igere ku bo igenewe bose kuko hari bo itageraho duturanye kandi bayikwiye. Hanyuma kuri 3 Kanama nzambara agakoti ubundi igikumwe cyanjye nkiboneze ku gipfunsi, nitorere FPR, iterambere ryiyongere”.

Komiseri mu muryango FPR Inkotanyi, Francine Uwera Havugimana wari uhagaragriye icyo gikorwa, yibukije abari bahari bimwe mu byo uwo muryango ushyize imbere.

Ati “Hari gahunda yo kwihutisha ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere. Tuzakomeza guharanira kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi ndetse uri mu muryango uzira amakimbirane, hashimangirwa imiyoborere myiza n’ubutabera”.

Kwamamaza abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi, ab’andi mashyaka n’abigenga birakomeje bikazarangira hahita hakurikiraho amatora azaba mu ntangiriro za Nzeri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bajye begera abaturage pana kubatora gusa bikaba birarangiye

Alias yanditse ku itariki ya: 15-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka