Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Senateri Makuza yifuje ko Kagame yayobora kugeza muri 2034

Yanditswe na Jean d’Amour Ahishakiye 29-07-2017 - 14:39'  |   Ibitekerezo ( )

Senateri Makuza Bernard, Perezida wa Sena y’u Rwanda ahamya ko Paul Kagame ari umuyobozi ukwiye ku buryo Abanyarwanda bagikeneye kuyoborwa nawe.

Ibyo Senateri Makuza yabivugiye mu Karere ka Nyamasheke aho umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul yiyamamarije kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Yagaragaje ko amatora ya 2017,Kagame yamaze kuyatsinda igisigaye ngo ni ukureba indi myaka iri imbere.

Agira ati “Indi myaka irindwi iri imbere twayitangiye kabaye! Turanyuramo! Ariko muri bwa bwisanzure, turareba n’indi irenze myinshi, tunahereye kuri ya yindi itanu inshuro ebyiri twashyize mu itegeko nshinga.

Nyabuneka, aho, aho, aho! Ubundi rero dukataze, twikomereze, dukataze mu majyambere kuko tubafite.”

Mu mwaka wa 2015 Abanyarwanda basabye ko itegeko Nshinga ryo muri 2003 rivugururwa kugira ngo hakurwemo ingingo yabuzaga Paul Kagame kongera kwiyamamaza.

Mu gihundura iryo tegeko habaye amatora ya referendumu aho Abanyarwanda batoye ko iryo tegeko rihindurwa ku majwi 98%.

Iryo tegeko ryatowe ryemereye Kagame kwiyamamaza mu 2017 kuri manda izamara imyaka irindwi, ariko rinateganya ko ashobora no kongera kwiyamamaza muri manda ebyiri z’imyaka itanu itanu nyuma ya 2024.

Senateri Makuza, wigeze kuba Minisitiri w’intebe mu Rwanda, yifuje ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora muri izo manda zose.

Yemeza ko Kagame adafite undi wamusimbura muri iki gihe kuko kuva mu 1994 yagaragaje ko ari umuyobozi w’ikirenga waruse abandi.

Ahamya ko yaranzwe no kutiharira, kutarobanura, akarangwa kandi no guha buri Munyarwanda umwanya wo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Paul Kagame ubwo yafataga ijambo yagarutse ku byo Senateri Makuza yari amaze kuvuga maze avuga ko ari ngombwa kubanza gutegereza ibizava mu matora ateganyijwe ku itariki ya 04 Kanama 2017.

Agira ati "Tube turetse turebe itariki 04 z’ukwa munani (2017) n’imyaka irindwi iri imbere, tuzaba tureba ibyo (Senateri) Makuza yavugaga."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.