Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Sekombata wo ku bwa Kayibanda yanyuzwe n’uburyo amatora yagenze

Yanditswe na Nsengumukiza Prudence 7-08-2017 - 15:12'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Habumugisha Esiron wabaye mu gisirikari cya Kayibanda n’icya Habyarimana avuga ko amatora y’ubu atandukanye n’ayo hambere kuko ay’ubu akorwa mu mucyo no mu bwisanzure.

Habumugisha yabaye mu Gisirikare cyo kwa Kayibanda na Habyarimana
Habumugisha yabaye mu Gisirikare cyo kwa Kayibanda na Habyarimana

Habumugisha, w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ni umwe mu bo bita ba Sekombata (Ancien Combatant) bivuze ko yahoze mu gisirikare mu gihe cyo hambere.

Yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1970, ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire. Nyuma yakomereje no mu gisirikare cya Habyarimana Juvenal kugeza mu mwaka wa 1994.

Uyu mugabo avuga ko muri ibyo bihe byose yakurikiranye imigendekere y’amatora. Akavuga ko iyo ayagereranyije n’ay’ubu, asanga ay’ubu ariyo akorwa mu mucyo.

Agira ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nari ndi umusirikari kuva ku bwa Kayibanda. Amatora yose yabaye mbona nayakurikira, uretse ko mbere abashinzwe umutekano ku bwa Kayibanda batatwemereraga gutora.

Baje kudukomorera ku bwa Habyarimana Juvenal ariko nabwo ntabwo twisanzuraga wahuraga n’abantu bakwereka aho ugomba gutora.”

Akomeza avuga ko yahatiwe gutora ku bwa Habyarimana kuko ngo yigeze kujya mu matora bakamubwira ko agomba gutora ku ibara ry’icyatsi ryari rihagarariye Habyarimana rihanganye n’ibara ry’ikijuju .

Habumugisha avuga ko iyo watoraga ibara ry’ikijuju wahuraga n’akaga ku buryo ngo washoboraga gufungwa cyangwa umuryango wawe ugatotezwa.

Uyu musaza akomeza avuga ko mbere amajwi yabarurwaga abatoye batemerewe kugaragara hafi y’icyumba cy’amatora kandi hakabaho gutinda gutangaza ibyavuye mu matora.

Agahamya ko ariko ubu, abaturage bagira uruhare mu gukurikira ibarura ry’amajwi y’abakandida babo ntawe uhejwe.

Kuri ubu Habumugisha wavuye mu gisirikare. Ubwo yakivagamo yakoze muri Ministeri y’ubutabera, mu rwego rushinzwe gucunga amagereza. Ako kazi yagakoze kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1998.

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye mumenya gutandukanya ibihe. Iterambere aho rigeze ryahinduye ibintu byinshi kandi mumenye ko n’abandi bakoze iby’igihe cyabo. Uburiganya buri muri aya ngaya nibvwo bukaze kandi uzabwumva nyuma y’imyaka runaka.....

GASANA yanditse ku itariki ya: 9-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.