Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Nyabihu: Baricinya icyara kubera kwibagizwa ubuyobozi bwa kera bwabatereranye

Yanditswe na KT Editorial 26-07-2017 - 15:18'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Abatuye Akarere ka Nyabihu batewe ishema n’uko Paul Kagame yabahaye ubuyobozi batigeze bahabwa n’undi mbere ya Jenoside, kandi ari ho hakomokaga abayobozi benshi.

Abo baturage bababazwa n’uko bitirirwaga ko iwabo ari ho iwabo w’abayobozi bakomeye mu gihe cya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Babishingira ku kuba ibyo byavugwaga mu gihe bamwe babaga mu bukene bukabije kandi abandi bafite amajyambere.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ukomoka muri ako Karere, wavuze mu izina ry’abatuye ako karere,yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame yabakuye ku gucururiza mu bishanga akabaha amasoko, akabaha amashanyarazi akabakiza, akabaha kaburimbo kandi mbere yarahageraga ifite urugo igiyeho.

Yagize ati “Nyabihu iyi ngiyi yagize amateka mabi cyane, twagize ubutegetsi bubi turanabwitirirwa.

Nta kibabaza nko guturana n’umuntu wifite ari we wakabaye agufasha kwivana mu bukene akakureba nk’aho atagushinzwe. Muri Rambura, muri Nyabihu ninde wigeze kugabirwa inka cyangwa akubakirwa inzu uretse ku bwa Paul Kagame.”

Kagame Paul mu ijambo yabagejejeho we, yibanze kubibutsa ko bafatanyije n’ubuyobozi nta cyabananira,kandi abizeza ko n’ubuyobozi bubifuriza ubukire n’amahoro.

Ati “Dukomeze dukoreshe ubwenge n’amaboko yacu, tworore, duhinge, twihaze, dusagurire n’amasoko. Turabifuriza ubukire. Ubukene turashaka kuburandura burundu. Abanyarwanda ubukire nibwo butubereye.”

Kagame yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere azibanda kuri byinshi bigamije kongera ibyagezweho, birimo n’ubuzima bwiza kuri bose.

Ati “Turashaka ko abana n’ababyeyi bagira ubuzima bwiza,bakarya neza, bakivuza. Aho niho amajyambere yubakira.”

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyabihu irakataje mu iterambere kandi Imana ikomeze kubagwiriza imigisha yiburyo niyibumoso. Kagame Paul niwe ntawundi. Dukomeze kurwanya imirire mibi mu bana bacu.

Alas Majyambere yanditse ku itariki ya: 30-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.