Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy’amatora u Rwanda rurimo kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo.
Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya ari bo Depite Niyitegeka Winifride wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017.
Perezida Kagame yagize ati “Ibihe tugiyemo by’amatora biduhaye umwanya wo kujya mu giturage hamwe twese, tukegera abaturage mu gikorwa cy’amatora.
Igihe cy’amatora kizaduha uburyo bwo kugera ku Banyarwanda aho batuye, tugafatanya na bo kwiga ibibazo bigihari.”
Akomeza avuga ko kwegera abaturage bizafasha abayobozi gushyiraho ingamba zihamye zo guteza imbere igihugu mu buryo bwihuse kandi buri Munyarwanda abigizemo uruhare.
Perezida Kagame yakomeje abwira abayobozi bashya barahiye ko bagomba gukorera hamwe n’abandi bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuzamura igihugu.
Agira ati “Dukomeze uburyo bw’imikorere n’imikoranire ikwiye kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza.”
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
umusaza wacu turamushyigikiye. kdi ibyo abwira abayozi nibyo koko bakwiriye kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite murakoze