Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Muri iki gihe cy’amatora twegere abaturage kurushaho – Perezida Kagame

Yanditswe na KT Editorial 7-07-2017 - 12:29'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy’amatora u Rwanda rurimo kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy'amatora kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy’amatora kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage

Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya ari bo Depite Niyitegeka Winifride wasimbuye Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana n’umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nyakanga 2017.

Perezida Kagame yagize ati “Ibihe tugiyemo by’amatora biduhaye umwanya wo kujya mu giturage hamwe twese, tukegera abaturage mu gikorwa cy’amatora.

Igihe cy’amatora kizaduha uburyo bwo kugera ku Banyarwanda aho batuye, tugafatanya na bo kwiga ibibazo bigihari.”

Akomeza avuga ko kwegera abaturage bizafasha abayobozi gushyiraho ingamba zihamye zo guteza imbere igihugu mu buryo bwihuse kandi buri Munyarwanda abigizemo uruhare.

Perezida Kagame yakomeje abwira abayobozi bashya barahiye ko bagomba gukorera hamwe n’abandi bayobozi mu rwego rwo kurushaho kuzamura igihugu.

Agira ati “Dukomeze uburyo bw’imikorere n’imikoranire ikwiye kugira ngo tugeze igihugu cyacu aho twifuza.”

Depite Niyitegeka Winifride arahira
Depite Niyitegeka Winifride arahira
 Yankurije Odette, umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane arahira
Yankurije Odette, umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane arahira

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Ibitekerezo   ( 1 )

umusaza wacu turamushyigikiye. kdi ibyo abwira abayozi nibyo koko bakwiriye kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite murakoze

NGENDAHIMANA janvier yanditse ku itariki ya: 7-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.