Dukurikire:

Irembo  →  Amatora mu Rwanda

Muhanga: Amarushanwa yo kwamamaza Kagame yegukanywe na MAGIC FC

Yanditswe na Ephrem Murindabigwi 31-07-2017 - 12:40'  |   Ibitekerezo ( )

Amakipe ya MAGIC FC yo mu Karere ka Muhanga yihariye ibihembo bikuru mu marushanwa yo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.

JPEG - 287.9 kb
Amakipe ya Magic FC yishimira intsinzi

Ikipe ya MAGIC A ni yo yatwaye igikombe itsinze MAGIC B ibitego 2-0, mu marushanwa y’umupira w’amaguru, yashojwe ku cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2017.

MAGIC A yahembwe ibihumbi 700RWf naho MAGIC B yabaye iya kabiri ihembwa ibihumbi 500RWf.

Ikipe ya "Les onzes du dimanche" yabaye iya gatatu yahembwe ibihumbi 300RWf naho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga yabaye iya kane ihembwa ibihumbi 100RWf.

Ndayiragije Jean Bosco witwaye neza, agatsinda ibitego birindwi mu mikino itanu yahembwe ibihumbi 50RWf.

JPEG - 168.2 kb
Ndayiragije Jean Bosco watsinze ibitego byinshi yahembwe ibihumbi 50Rwf

Ayo maruhanwa yari yitabiriwe n’amakipe 16 aturutse hirya no hino mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu mujyi no mu nkengero zawo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice avuga ko ayo marushanwa yari agamije gukomeza kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame no gusobanurira Abanya-Muhanga imigabo n’imigambi y’uwo muryango.

JPEG - 232.2 kb
Abayobozi b’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga bafashe ifoto y’urwibutso na MAGIC A yatwaye igikombe

Akomeza avuga ko hanaganirijwe urubyiruko rukunda siporo kuzitabira matora, gutora neza no kuzazinduka ku munsi w’amatora, abantu bagatora kare bakisubirira mu kazi kabo.

Agira ati “Gutora neza mvuga ni ukutagira imfabusa, abantu bose bari kuri lisiti y’itora bagomba kwitabira amatora, kandi bakazanatora umukandida mpagarariye ubu ari we Paul Kagame.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2017 Kigali Today. All Rights Reserved.