Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Mpayimana yavuze Paul Kagame ibigwi

Yanditswe na Emmanuel Gasana Sebasaza 26-07-2017 - 10:04'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Mpayimana Filippe wiyamamariza umwanya wa Perezida yatangaje ko Paul Kagame ari intwari y’Afurika kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kutavugirwamo.

Kandida Mpayimana yavuze ko nawe afata Paul Kagame nk'intwari y'Afurika.
Kandida Mpayimana yavuze ko nawe afata Paul Kagame nk’intwari y’Afurika.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, ubwo yiyamarizaga mu Mujyi wa Nyagatare w’Akarere ka Nyagatare. Nyuma yo kugaragaza imigabo n’imigambi ye, yahaye urubuga abaturage bamubaza ibibazo.

Rutayisire Protogene umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya East African University Rwanda yamubajije akarusho azanye, kuko we ngo umukandida we yarokoye Abanyarwanda muri Jenoside anabateza imbere ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Nyakubahwa, uzanye akahe karusho ko jye umukandida wanjye yarokoye abantu bicwaga, aduteza imbere, Njye mufata nka Guandhi n’izindi ntwari zose, uzakora iki cyane ku burezi n’ubuhinzi wibanzeho ko twe dukorera mu makoperative?”

Kandida Mpayimana yiyamamariza mu Karere ka Nyagatare.
Kandida Mpayimana yiyamamariza mu Karere ka Nyagatare.

Yahise amusubiza ko nawe yemera umukandida wa RPF-Inkotanyi nk’intwari kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kugira ijambo kwe.

Ati “Uwo mukandida wawe rwose nanjye hari ibyo muziho, njye mufata nk’intwari nka ba Nkwame Nkurumah kuko yaharaniye agaciro k’Abanyafurika no kutavugirwamo.”

Yongeyeho ko mu burezi nta mwana uzongera kwirukanirwa amafaranga y’ishuri cyangwa ay’umwambaro. Avuga ko abarimu azabongerera umushahara akanarwanya abacikiriza amashuri, agashyiraho n’ikigega gishakira abarangije kwiga imirimo.

Yizeje ko natorwa atazasenya ibyagezweho ahubwo azabyubakiraho agahindura byinshi harimo ibitavugwa nko kuba hari abakivoma amazi mu birometero bitatu n’ibindi.

Mpayimana yemeza ko yizeye intsinzi ahubwo asigaje kumenya amajwi azatsindiraho, yavuze ko ku buyobozi bwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge bazajya batorwa n’abaturage, aho gukora ibizimini kandi n’abakuru b’imidugudu bagashyirirwaho umushahara.

Mu bikorwa azibandaho akimara kuba perezida ngo mu myaka ibiri gusa, hazaba hamaze guhangwa imirimo igera kuri miliyoni ebyiri,akazanoza imirimo cyane yibanda ku ifatwa nk’iciriritse.

Avuga ko azihutisha kuvugurura ubuhinzi ariko by’umwihariko abaturage bifite bakagira imyumvire yo kubaka inzu ndende zo guturamo aho kubaka ibipangu kuko bigabanya ubutaka bwo guhingaho abazabirengaho bakazashyirirwaho imisoro ihanitse.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri Tubashiye Amakuru Meza Mutugeza. Murako Ntawabanenga Pe

Joseph yanditse ku itariki ya: 27-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.